Inzara iravuza ubuhuha muri Yemen, bihangayikishije UN

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN/ONU, Antonio Guterres yavuze ko abanya-Yemen bari kunyura mu buzima bushaririye, aho ibihumbi amagana bugarijwe n’inzara ikomeye.

Guterres mu kiganiro yagiranye na Sky News yavuze ko ‘ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bushaririye abanyayemeni bari kunyuramo’. Asaba ibihugu n’abagiraneza gukusanya inkunga yo gufasha Yemen.

Yemen iri mu mvururu zidashira kuva muri 2014, zituruka ku kuba harabuze ubwumvikane no gushyira hamwe hagati y’ubuyobozi bwa Abdrabbuh Mansur Hadi n’ubw’umutwe w’inyeshyamba za Houthi. Impande zombi zashyizeho guverinoma.

Guverinoma ya Hadi, ishyigikiwe n’itsinda ry’ibihugu biyobowe na Saudi Arabia, birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Biturutse kuri izi mvururu zashegeshe ubukungu bw’igihugu, hakanikubitaho icyorezo cya Covid-19, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abanyayemeni barenga miliyoni 20 bakeneye ubutabazi bwihuse.

Muri iki gihugu abazahajwe n’inzara kurusha abandi ni abana kuko abana bashonje ari ½ cy’abashonje bose.

U Bwongereza buvuga ko inzara yo muri Yemen kuri ubu ifite ubukana itigeze igira mbere.

Guterres yagize ati “Tugomba gukora ubukanurambaga bwo gushakira inkunga Yemen. Izo dufite ziri hasi cyane y’izikenewe”.

Yakomeje agira ati “Turi mu buzima buteye ubwoba. Tugomba guhagarika amakimbirane. Dukeneye gutera imbere muri politiki, bikagendana n’ubukangurambaga bwo gushaka inkunga zo gufasha abari kunyura mu buzima bushaririye”.

Guterres akomeza avuga ko amakuru ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumye ishinzwe impunzi agaragaza ko Abanyayemeni bahoze ari abantu bafite umutima utanga kuko bakiriye impunzi za Somalia basangira ibyo bafite n’ibyo badafite.

Ati “Aba bantu b’abagiraneza, uyu munsi bakeneye ubufatanye mpuzamahanga ngo batabarwe”.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza Dominic Raab yavuze ko iki gihugu kigiye gutanga miliyoni 5,8 z’amayero kugira ngo batabare Yemen. Iyi nkunga izanyuzwa mu Kigega cy’Abongereza UKAID.

Izi miliyoni 5,8 z’amayero zizakoreshwa mu gushakira abanyayemeni ibihumbi 500 bababaye kurusha abandi iby’ibanze nkenerwa mu buzima birimo ibiribwa n’imiti.

Umunyabanga uhoraho wa UN ari mu nama I New York yavuze ko ubuzima Abanyayemeni bari kunyuramo bushaririye cyane ati “Keretse abaterankunga bagize icyo bakora mu maguru mashya naho ubundi amagana y’ibihumbi by’abaturage bafite ibyago byo gupfa bazize inzara”.

Intumwa yihariye y’u Bwongereza ishinzwe kuryanga inzara no gutabara abari mu kaga Nick Dyer avuga ko ‘Abanyayemeni nta mahitamo ya kabiri bafite’.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo