Indonésie: Umugabo yatwitswe n’umugore we amuziza umubare w’ibanga wa Telefoni ye

Abantu benshi mu barebera hafi ikoranabuhanga isi igezemo ntibahwema kuvuga ko nubwo rifatiye runini isi, ritabura ingorane rinateza mu bayituye, umugore witwa Ilham Cahyani w’imyaka 25 yatawe muri yombi ashinjwa gutwika umugabo we Dedi Purnama bombi bo mu gihugu cya Indonésie, nyuma yo gushyamirana bapfa umubare w’ibanga afunguza telefoni ye.

Ibinyamakuru byo muri Indonésie byatangaje ko imvururu zijya gutangira, umugabo yari arimo gusana igisenge cy’inzu yabo, maze umugore we Ilham amusaba kumubwira umubare w’ibanga akoresha muri telefoni ye.

Uyu mugabo w’imyaka 26 ngo yarabyanze, guterana amagambo bitangira ubwo.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Lombok y’Iburasirazuba, Made Yogi, yatangaje ko Purnama yahise amanuka ku gisenge akubita umugore urushyi, batangira kurwana. Umugore yaciye inyuma afata lisansi ayimena ku mugabo we ubundi aramutwika.

Umutangabuhamya yabwiye abanyamakuru ko yahise yiruka abasanga abonye umuntu agurumana, aba ari we umuzimya.

Uwo mugabo yahise yihutishirizwa ku bitaro ndetse amaramo iminsi ibiri avurwa ubushye bukabije yagize. Gusa ubufasha bw’abaganga bwabaye ubw’ubusa kuko Purnama yaguye mu maboko yabo.

Umugore yahise atabwa muri yombi, kugeza ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane byinshi kuri icyo gikorwa.

PNG - 826.9 kb
Dedi Purnama yatwitswe n’umugore we bapfa umubare w’ibanga afunguza Telefoni ye
PNG - 824.1 kb
Dedi Purnama akomeje kwitabwaho kwa muganga nkuko bigaragara ko yatwitswe bikomeye ku mubiri we wose

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo