Indege itwara Perezida wa Nigeria yashyizwe ku isoko

Imwe mu ndege zitwara Perezida wa Nigeria Muhammadou Buhari yo mu bwoko bwa Hawker 4000, ifite nomero 5N-FGX /: RC 066 yashyizwe ku isoko.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo guverinoma ya Nigeria yatangaje ko iri kugurisha iyi ndege ndetse ko umukiriya wese witeguye yayisura akayigereka.

Hawker 4000 ni imwe mu ndege 10 zitwara Perezida Muhamadou Buhari, ikaba yaraguzwe miliyoni 22,91z’amadorali y’Amerika muri 2011 atangira kuyigendamo muri 2015.

Iyi ndege itwara abagenzi 9. Ibaye indege ya 3 ishyizwe ku isoko kuva Perezida Buhari yasaba ko zimwe mu ndege agendamo zigurishwa mu rwego rwo kwirinda ikoreshwa nabi ry’umutungo w’igihugu cye.

Abakeneye kugura iyi ndege bandikira Perezida wa Komite ishinzwe kugurisha indege bakageza amabaruwa yabo mu nzego zitandukanye zirimo n’akanama gashinzwe umutekano.

Guverinoma ya Nigeria ivuga ko igihe ntarengwa cyo kwakira amabaruwa y’abashaka kugura iyi ndege ari icyumweru kimwe uhereye umunsi itangazo ryatangiweho.

Abashaka kugura iyi ndege kandi bahawe icyumweru kimwe cyo kuyisura. Afrikmag ivuga ko Perezida wa Nigeria ari umwe mu bagenda mu modoka zihenze.

Ntabwo ari ubwa guverinoma ya Nigeria ishize ku isoko imwe mu ndege zitwara Perezida w’iki gihugu kuko muri 2016 iki gihugu cyagurishije indege ebyiri.

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo