Ilhan Omar watitizaga Trump yatsindiye kuguma mu Nteko ya USA

Ilhan Omar, Umunyamerika ukomoka muri Somalia, wakunze kumvikana mu bihe byashize abwiza inani na rimwe Perezida Trump, yatorewe kuguma mu mwanya w’umudepite uhagarariye leta ya Minnesota, yatsinze ku majwi 64%.

Ilhan Omar yamenyekanye cyane kubera kunenga yeruye politiki za Perezida Trump ku bubanyi n’amahanga, ivanguramoko, n’abagore.

Amaze gutsinda, Madamu Omar w’imyaka 38, yabwiye BBC ko ibi bifite icyo bisobanuye ku rubyiruko rw’abakobwa n’abasore.

Yagize ati "Ntekereza ko intsinzi yanjye ari umusaruro wo kuba umunyakuri muri politiki, by’umwihariko iyo ukorera abantu ubaha icyizere cy’iterambere."

Madamu Omar yavuze ko urugamba rwe kuri Perezida Trump rutazahagarara, niba uyu na we yongeye gutorwa.

Ati "Ndatekereza ko urugamba ruzasubukura. Nk’uko mubizi uyu si perezida ushaka gukorana n’abandi. Numva ari umunyamico mibi udashaka uburinganire bw’abantu...Nizera ko abantu tubibona kimwe".

Madamu Omar yageze muri Amerika nk’impunzi afite imyaka 10, yari kumwe n’ababyeyi be bavuye mu nkambi ya Dadaab muri Kenya aho bari barahungiye intambara yo muri Somalia.

Yabaye Umunyamerika wa mbere wavukiye muri Somalia, n’Umunyafurika wa mbere wahawe ubwenegihugu, wabaye umudepite wa Amerika.

Ibimaze kuva mu matora byerekana ko Joe Biden ari we watsinze amatora muri leta ya Minnesota.

Iyi leta Ilhan Omar ahagarariye mu nteko, yabayemo imyigaragambyo ikomeye mu mezi ashize nyuma y’uko umwirabura George Floyd apfuye nyuma yo gutsikamirwa ku ijosi n’umupolisi mu mujyi mukuru w’iyi leta, Minneapolis.


Depite Omar azwiho kunenga yeruye Perezida Donald Trump

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo