Icyegeranyo kuri Iran iri kurebana ay’ingwe na Amerika

Hamaze iminsi hatutumba umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran. Ese uyu mubano mubi uri guterwa n’iki? Ese Ni ko byahoze na mbere?

Reka twibaze iki kibazo. Ese niba Imana yararemye umuntu, ikamuha ubutware bwo gutwra isi n’ibiyigize,, muntu mugenzi we yari arimo? Ese, niba koko muntu yari arimo, byari bivuze ko bayibanamo babagana, bashyamirana, batongana, aho gutabarana, ahubwo bakabuzanya umutekano?

None se byari bikwiye ko umwe ahitamo akavuga ngo uriya ndamwanga sinishimira iterambere rye? Sinzi niba byaba bikwiye ko ikiremwamuntu gitakaza arenga miliyion 12, 948 z’amadorali y’abanyamerika,, mu gucura ibisasu bizarimbura mugenzi we.

Siniyumvisha uko runaka yakwicara agategura igitero azi neza ko mugenzi we bahuje inkomoko ari yo Mana yabaremye,, azabitakarizamo ubuzima. Ese kuki ntangiye gutya? Urasobanukirwa.

Amerika na Iran ubona uyu munsi, hambere zasangiraga byose. Amerika na Iran bivugwa buri munsi ko umwe yashotoye undi, hambere byarasuranaga, urwaye agahekerwa na mugenzi nta jisho ribi ribayeho hagati yabo.

Byari ibihugu by’inshuti birenga kuba inshuti bikaba inshuti magara. Mbere y’umwaka w’1953, ibi bihugu byari inshuti magara, aha, Amerika yari ifite abakozi bayo muri Leta ya Iran ndetse ikanatanga ubufasha mu myitozo ya gisirikare ku ngabo za Iran.

Kuva icyo gihe Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiranye umubano wubatse ku nkingi itajegajega yo kwizerana.

Ibi bisobanuye ko umubano wa Amerika na Iran wari wifashe neza mu myaka micye nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. Mu 1941, Ubwami bw’u Bwongereza n’ubumwe bw’Abasoviete bwokeje igitutu ubutegetsi bwariho icyo gihe muri Irani, ngo habeho kwegura k’ubwami bwari buhagararaiwe n’umwami w’abami Reza Shah Pahlavi maze agasimburwa n’umuhungu we w’imfura ari we Mohammad Reza Pahlavi. uyu yabaye umwami w’abami wa Iran kugeza mu 1979. Uyu rwose yari intama y’Imana imbere y’amaso y’abanyamerika,, bari bayobowe na Jimmy Carter.

Mu 1951, hadutse uwitwaga Mosaddegh. Uyu yabaye Ministiri w’Intebe muri uwo mwaka. Ikintu cya mbere yakoze agifata ubutegetsi cyabaye gushyiraho amatwara mashya mu baturage.

Uyu akijyaho yaranzwe no kubangamira inyungu z’abongereza ahagana mu kinyejana cya 20 mu kitwaga Anglo-Iranian Oil Company. Uru rwari uruganda rw’amavuta rwashinzwe kubufatanye bwa Iran n’ubwami bw’Abongereza.

Uku kubangama kwe, kwateje ibihano bikomeye Iran,, ibihano byashyizweho n’u Bwongereza. Aha byari mu 1952. Muri Kanama mu 1953, Ikigo cy’Ubutasi cya Amerika cyakoranye na Leta y’u Bwongereza mu guhirika Mosaddegh hifashishijwe imbaraga za gisirikare.

Ibi byatumye umwami w’abami yongera gusubirana icyubahiro cye,, maze Amerika irongera yisanga muri Iran kuko uyu yari ntamakemwa kuri Amerika n’ibindi bihugu.

Iri hirika ku butegetsi, ni cyo gikorwa cy’ibanga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zikoreye ku yindi Guverinoma mu gihe cy’amahoro. Reka tubyite nk’igikorwa cy’ubutabazi Amerika ykoreye Iran mu mateka y’umubano wabyo.

Mu 1979 habayeho impinduramatwara ya Kislamu ikiswe ’Islamic Revolution’.

Iyi ntiyigeze ishyigikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Habe na mba. Kuva ubwo, Leta ya Iran yitwa Isalimc State cg Leta ya Kisilamu. Ikaba ari yo irebana ay’ingwe na Amerika. Ari na byo bituma Amerika ishaka kuyihirika ku butegetsi kuko ihora ishinjwa gutera inkunga iterabwoba.

Ibintu byatangiye kudogera ku wa 4 Ugushyingo mu 1979,, ubwo itsinda ry’abanyeshuri b’abanya Iran ryagotaga Ambasade ya Amerika muri Tehran,, rigafata bugwate amadipromate ba Amerika bagera kuri 52 ndetse n’izindi mfungwa z’abaturage iminsi igera kuri 444. Ngiyi intandaro y’urwango n’umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran.

Ibyari inseko yuje urukundo no kwizerana byahindutse inseko yuje umujinya n’igitsure. Umwanzuro Jimmy Carter yafashe icyo gihe ni wo wafashwe nk’imbarutso yo kuba harabayeho urwango hagati ya Leta y’impinduramatwara ya Iran na Amerika. Bamwe bumvaga ko hagiye kubaho irindi hirikwa ku butegetsi ritewe na Amerika.

Muri mata 1980, ni bwo Amerika yanzuye ko kuba Iran yarafashe bugwate abantu bayo ari icyaha itazigera ibabarira Iran,, maze guhera ubwo itangira gushyriraho ibihano bikarishye ku bukungu bwa Iran. Iran ibibonye ityo, na yo yihanangiriza Amerika ishyiraho inkuta zikomeye ku banyamerika bifuzaga kuba muri Iran maze rwose byeruye Iran ivuga ko Amerika ari umwanzi wayo.

Uyu munsi, inkuta zikikije Ambasade ya Amerika muri Iran,, zitambirijwe ibishyushanyo byamagana Amerika.

Guhera mu mwaka wa 2000 umubano wa Iran na Amerika wiganjemo ibirego bya Amerika,, aho irega Iran kuba ikomeje gucura ibitwaro bya kirimbuzi. Ibikorwa byatangiye kubaho kuva Mohsen Fakhrizadeh yatangira kumenya ubwenge.

Uyu afatwa nka Father of Atomic bombs cyangwa se w’ibitwaro bya kirimbuzi muri iyi si. Nguyu uwatumye ibihugu bigira ubwenge bwo kwigana ibyo ibindi byagezeho mu gukora ibisasu. bidaciye Kabiri, Amerika ihitanye umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Iran. Iran na yo yatangiye kumisha ibisasu ku birindiro by’ingabo za Amerika.

Ese ubu bushotoranyi tubwitegemo iki? Ese aho ntibizaba nka bimwe umunyarwanda yavuze ... maze izi nzovu zarwana ibyatsi bikahatikirira? Reka ngushimire. Byinshi waterera akajisho kuri Statista.com, Thedailybeast.com, Historyhit.com na Prior.org.

Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo