Ikamyo yahambye umugabo iminota 3 ari muzima

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi ikamyo yamusutseho urujagi rw’amabuye ya garaviye amara iminota itatu atabasha guhumeka.

Amashusho yanyanyagiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru yerekagana umugabo akurwa mu kirundo cy’amabuye ya garaviye ahari kubakwa amashuri muri Kenya.

Umushoferi w’ikamyo yasutse uru rujagi ku ishansiye atarebye ko inyuma y’ikamyo hari umuntu.

Abakozi bo kuri iyo shansiye bahise bafata ibitiyo batangira gutiyura garaviye bashakamo uwo mugabo, ku bw’amahirwe basanga agihumeka.

Umwe mu batabaye uyu mugabo agaragara mu mashusho afashe amaguru y’uyu mugabo mu gihe abandi bari bagikomeje kwigizayo garaviye ngo abone uko avamo.

Sicken Muchena, umwarimu wigisha isomo ry’ubumenyi bw’isi wafashe amashusho ubwo iyi mpanuka yabaga, yabwiye dail mail ko nawe yari afite agahinda y’ibyabaga nubwo yafashe aya mashusho.

Uyu mugabo utatangajwe amazina yari mu kazi kuri iyi shansiye. Nyuma yo gukurwaho ikirundo cya garaviye yari yaguye muri koma gusa nyuma yaje kuzanzamuka.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo