Icyogajuru cya Isirayeli cyari gufata amafoto ya ’Selfie’ ku kwezi cyashwanyukiyeyo

Icyogajuru cya Abisiraheli cyashwanyukiye ku butaka bwo ku kwezi kiri kumanuka kubera ibibazo bya Moteri yacyo, akaba ari cyo cyogajuru cya mbere cyari cyoherejwe ku kwezi n’abantu bikorera batari Leta y’igihugu.

Umushinga w’iki cyogajuru kiswe Beresheet (Intangiriro) watwaye Miliyoni 100 z’Amadorari ya Amerika (£76M).

Iki cyogajuru cyagize ibibazo bya Tekiniki ubwo cyariho kimanuka ngo kigwe neza ku kwezi maze biranga kihonda ku butaka kirashwanyuka.

Intego yacyo yari ugufata amafoto ku kwezi no gukora ubushakashatsi.

PNG - 396.8 kb
Iyi ni imwe mu mafoto yanyuma yafashwe n’icyogajuru Beresheet yerekana ubutaka bw’ukwezi imbere y’uko gishwanyuka


Muri uyu mushinga, abikorera muri Israel bari bagamije ko igihugu cyabo kiba icya kane kigejeje icyogajuru ku kwezi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, n’u Bushinwa.

PNG - 427.9 kb
Abari barindiriye inkuru nziza hanze y’ikigo cyakoreshaga icyo kigendajuru, Israel Aerospace Industries, kiri i Yehud umubabaro wari mwinshi


Kugeza ubu kandi ibigo by’isanzure (Space Agencies) bya Leta za Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa nibyo byonyine bimaze kohereza ibyogajuru bikagwa neza ku kwezi. Aba bari babaye aba mbere batari Leta babigerageje.

Morris Kahn wari uyoboye uyu mushinga ati "Biratunaniye ariko ntako tutagize, twagerageje".

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu wariho areba iki cyogajuru uko kimanuka aho byakorerwaga i Tel Aviv yagize ati "Iyo byanze ku nshuro ya mbere urongera ukagerageza".

Iki cyogajuru kidatwarwa n’abantu bakirimo cyari kimaze ibyumweru birindwi kigenda, urugendo ubundi rumara iminsi micye ku bindi byogajuru bigenda mu buryo butaziguye.

PNG - 416.4 kb
Amafoto y’ukwezi hamwe na selefi yafashwe n’icyogajuru Beresheet kirimo kiramanuka


Intera iri hagati y’Ukwezi n’Isi ingana na 380.000Km ariko iki cyogajuru cyagenze iyi ntera inshuro 15 kuko cyabanje kuzenguruka inzira (Orbits) ziri iruhande rw’isi mbere yo kujya mu nzira igana ku kwezi guhera tariki 04 z’ukwezi kwa kane mu gihe cyahagurutse tariki 22 z’ukwa kabiri uyu mwaka.

Moteri y’iki cyogajuru yakozwe na Kompanyi yitwa Nammo y’Abongereza ikorera ahitwa Buckinghamshire. Abahanga bakoreshaga iki cyogajuru batangaje ko ari ubwa mbere bari bakoresheje Moteri nk’iyi.

Iki cyogajuru cy’uburebure bwa 1,5M mbere gato yo kugera ku kwezi Moteri yacyo yarazimye abagitwariraga i Tel Aviv barakibura yongera kwaka igeze hafi cyane y’ubutaka bw’ukwezi aho batashoboye kugabanya umuvuduko ngo cyururuke buhoro ku kwezi.

PNG - 166.8 kb
Ico cyogajuru cyoherejwe mu kirere n’icyuma cya rokete SpaceX mu kwezi kwa kabiri


Hari ibyo cyari cyamaze gukora

Akazi kacyo ka mbere kari ako gukoresha kamera zacyo kabuhariwe mu gufata amafoto meza cyane arimo na za Selfie. Abahanga bavuga ko hari ayo cyafashe mbere yo gushwanyuka.

Kugeza ubu ibihugu bitatu nibyo bimaze gushobora ubutumwa bugana ku kwezi. Icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zabigezeho mu 1966, NASA y’Abanyamerika yoherezayo bwa mbere abantu mu 1969, mu ntangiriro z’uyu mwaka u Bushinwa bwo bwohereje icyogajuru kigwa ku mpera z’ukwezi.

Abikorera muri Israel bari bagiye kugerageza ngo igihugu cyabo kibe iya kane.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo