Close MORE NEWS Icyateye impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines cyamenyekanye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-04-2019 saa 08:48' whatsapp Facebook Umuyobozi mukuru wa Sosiyete Boeing yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora indege, yemeye ko ikibazo kijyanye n’ibyuma byikoresha bibuza indege guhagarara ari cyo cyateje impanuka ebyiri z’indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max mu mezi atanu ashize. Ariko Dennis Muilenburg yongeyeho ko mu gihe iyi ndege yo muri ubu bwoko izaba yongeye kwemererwa gukora hamaze gukosorwa porogaramu (software) ya mudasobwa ndetse n’amabwiriza avuguruye agenewe abapilote, izaba ari imwe mu ndege zibayeho ku isi zifite umutekano usesuye kuzigendamo. Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane, ubwo yatangazaga icyegeranyo cy’ibanze ku cyateje iyo mpanuka iherutse y’indege ya kompayi ya Ethiopian Airlines, Dagmawit Moges, minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Ethiopia, yavuze ko abapilote bari bakurikije amabwiriza asabwa. Madamu Moges yavuze ko ubwo buryo bw’ibyuma byikoresha bwatumye iyo ndege icurika izuru, binanira abapilote kuyiyobora. Iyo ndege yavaga i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse, ku itariki ya 10 y’ukwezi gushize kwa gatatu. Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye. Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2018, indege yo muri ubu bwoko ya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia yakoreye impanuka mu nyanja, abantu 189 bose bari bayirimo bahasiga ubuzima. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Icyateye impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines cyamenyekanye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-04-2019 saa 08:48' whatsapp Facebook Umuyobozi mukuru wa Sosiyete Boeing yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora indege, yemeye ko ikibazo kijyanye n’ibyuma byikoresha bibuza indege guhagarara ari cyo cyateje impanuka ebyiri z’indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max mu mezi atanu ashize. Ariko Dennis Muilenburg yongeyeho ko mu gihe iyi ndege yo muri ubu bwoko izaba yongeye kwemererwa gukora hamaze gukosorwa porogaramu (software) ya mudasobwa ndetse n’amabwiriza avuguruye agenewe abapilote, izaba ari imwe mu ndege zibayeho ku isi zifite umutekano usesuye kuzigendamo. Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane, ubwo yatangazaga icyegeranyo cy’ibanze ku cyateje iyo mpanuka iherutse y’indege ya kompayi ya Ethiopian Airlines, Dagmawit Moges, minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Ethiopia, yavuze ko abapilote bari bakurikije amabwiriza asabwa. Madamu Moges yavuze ko ubwo buryo bw’ibyuma byikoresha bwatumye iyo ndege icurika izuru, binanira abapilote kuyiyobora. Iyo ndege yavaga i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse, ku itariki ya 10 y’ukwezi gushize kwa gatatu. Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye. Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2018, indege yo muri ubu bwoko ya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia yakoreye impanuka mu nyanja, abantu 189 bose bari bayirimo bahasiga ubuzima. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu