Ibyo wamenya ku muhungu w’imyaka 9 warongoye umugore w’imyaka 62

Imyaka 6 irashize Saneie Masilela warongoye umukecuru witwa Hellen Shabangu akoze ubukwe bwakuruye amarangamutima y’abantu benshi.

Mu mafoto y’ubukwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga muri 2014, Masilela yagaragaye asoma umugore w’imyaka wari ufite imyaka 62.

Ababonye ubu bukwe babwamaganiye kure banenga cyane umuryango w’uyu muhungu, gusa ari uyu mwana, umuryango we n’umugore we nta n’umwe wigeze abisabira imbabazi.

Patience Masilela, nyina w’uyu mwana wakoze ubukwe afite imyaka 9 yagize ati “Nta kibazo mbifiteho, bombi barishimye kandi icyakozwe ni cyo abakurambere bashakaga”.

Shabangu abajijwe kuri ubu bukwe yavuze ko ibyabaye ari umugenzo gakondo, bikaba n’umukino wo gushimisha abakurambere.

Uyu muhungu agaragara akomeye, ndetse inshuro zose avuga ko ashimishijwe n’umugore we bashakanye afite abana batanu, akavuga ko ibyo byishimo abiterwa n’uko akunda Shabangu. Gusa ku rundi ruhande yavuze ko nakura azashaka umugore bari mu kigero kimwe.



Nyuma y’imihango y’ubukwe ari uyu mugore Shabangu n’uyu mwana buri umwe yasubiye mu buzima bwe busanzwe kuko ubukwe bakoze ntabwo bwari bufite intego yo kubana no kubyarana.

Impande zombi zemeza ko ibyo bakoze byari ibirori byo gushimisha abakurambere dore ko mu mihango w’ubukwe bakoze batigeze bambikana impeta.

Abantu bamwe bashobora kumva ko ibyabaye ari amahano, bumva bahuye n’uyu mwana hari ibibazo bamubaza, bafite ibyo babaza uyu mukecuru wemeye gukorana ubukwe n’umwana ungana n’abuzukuru be, hari n’ababaseka ariko buri wese uzi imico n’imigenzo y’abatuye ahitwa Mpumalanga biramworohera kumva impamvu y’ubu bukwe budasanzwe bwabaye muri 2014.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Hasekukize Jean Kuya 19-09-2020

Ni mi kihe gihugu?

Hasekukize Jean Kuya 19-09-2020

Ni mi kihe gihugu?

Hasekukize Jean Kuya 19-09-2020

Ni mi kihe gihugu?