Ibyo wamenya ku bantu barya abandi muri Indonesia bagamije gutera ubwoba andi moko

Mu gihugu cya Indonesia mu gace ka Papua hari abantu barya abandi. Ni ubwoko bw’abantu bakiberaho mu buryo bwa gakondo. Icyatumye bakomeza kubaho muri ubu buryo ni uko batuye ahantu bigoye kugera kuko bisaba gukora urugendo rurerure n’amaguru mu misozi iteye nabi.

Aba bantu bazwi ku izina rya abayali, nta wundi muntu wo hanze bari barigeze babona kuva babayeho kugera mu 1960. Ubu babaho bigenga ku butaka bwabo ariko barebererwa n’igihugu cya Indonesia.

Magingo aya umuntu wese wumvise izina Yali mu mutwe we ahita atekereza abantu barya abandi ‘cannibals’. Gusa sicyo ijambo Yali risobanura, kuko Yali bivuga Iburengerazuba.

Ubusanzwe ntabwo aba bantu bakunda inyama cyane ko abenshi muri bo batanarya inyama. Abarya inyama bazirya gusa ku munsi mukuru nabwo bakarya ingurube.

Abayali iyo babonye umwanzi utari uwo mu bwoko bwabo bamufata bugwate igihe cyagera bakamubaga bakamurya. Abantu n’ingurube baribwa gusa ku munsi mukuru.
Nyuma yo kumurya amagufa barayasya bakayavanga n’umucanga bakajugunya urwo ruvange mu gishanga bagamije gutera ubwoba andi moko.

Aba bantu aho batuye ni hagati y’umugezi witwa Ubalak mu burasirazuba bwa Sibi.
Imijyi izwi muri Yalimo ni Angguruk na Kosarek, gusa iyi mijyi nayo kuyigeramo ntibyoroshye kubera imiterere y’imisozi iyikikije. Uburyo bushoboka bwo kugera muri iyi mijyi ni ukugoresha indege. Abaturage badafite indege bagenda amasaha menshi n’amaguru iyo bashaka kuva muri iyi mijyi.

Yalimo ni izina ry’ aka gace batuyemo.

Abayali bavuga ururimi rujya kumera nk’Ikidani, rwitwa Ngalik-Nduga. Abenshi mu bayali ni abakirisitu bo mu idini ry’abaporoso. Abamisiyoneri b’abakirisitu basanze aba bantu bizera abakurambere babo babakuramo iyo myizerere babashyiramo iya gikirisitu.

Inzu babamo ni ibigonyi. Abagore baba ukwabo n’abagabo bakaba ukwabo.
Abagabo b’Abayali ubabwirwa n’uko baba bambaye urwubati ruhisha igitsina. Uru rwubati barwita Koteka. Abagabo kandi bambara ibintu by’inziga guhera mu rukenyero kumanuka. Ibiryo bakunze kurya ni ibijumba n’ibyitwa Taro.

Guhinga bahingira hamwe mu gihe mu bindi bibatunga harimo umurimo w’ubuhigi. Abagabo ni bo bubaka amazu bakanahiga naho abagore bagahinga bakanasarura.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dismas Kuya 24-09-2020

Yewe Dataweee?? Nonese Abobantu Baracariho??