Ibyavuzwe ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC bigoranye byanyomojwe

Nyuma y’amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere avuga ko avuga u Burundi bwari bwanze gutora Perezida Kagame nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Leta y’u Rwanda na Leta y’u Burundi banyomoje aya makuru bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa kuko u Burundi butazuyaje ahubwo bwemeye ako kanya ko Kagame ayobora EAC.

Ku wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC mu nama ya 20 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango Afurika y’ Iburasirazuba.

Kimwe mu binyamakuru byo mu karere cyatangaje ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC nyuma y’amasaha ane y’impaka kuko u Burundi bwabanje kubyanga.

Ikinyamakuru The Eastafrican kandi cyatangaje ko umuntu wa hafi mu bunyamabanga bw’uyu muryango utaratangajwe amazina yavuze ko u Burundi bwarwanyije ko u Rwanda rwayobora EAC.

U Burundi ngo bwavugaga ko u Rwanda rudakwiye kuyobora uyu muryango kandi ibibazo by’igihe kirekire bufitanye n’u Rwanda bitaravugutirwa umuti.

Abinyujije kuri Twitter, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb, Olivier Nduhungirehe yanyomoje aya makuru avuga ko u Burundi bwemeye nta mpaka ko Kagame ayobora EAC.

PNG - 23.4 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga, Amb, Olivier Nduhungirehe, yanyomoje ikinyamakuru The East African cyatangaje ko u Burundi bwamaze umwanya munini bwamagana icyemezo cya EAC cyo gutorera perezida Kagame kuyobora uyu muryango.


Yagize ati “Mu by’ukuri sinumva ukuntu Magubira [umunyamakuru wanditse inkuru] yabaye umunyamakuru ariko ibi ni ibinyoma. Umunyamakuru akwiriye kwandika amakuru yagenzuye, aho kwandika ibije mu mutwe. Ubwo igitekerezo cyo gushyiraho PK [ Paul Kagame] ku buyobozi bwa EAC cyatangagwa, Visi Perezida w’u Burundi [Gaston Sindimwo] yahise acyemera!”

Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo wari uhagarariye Perezida Pierre Nkurunziza muri iyi nama yitangarije ko u Burundi butigeze bujijinganya ku itorwa rya Perezida Kagame nk’umuyobozi mushya wa EAC.

Aganira na Radio Rema yo mu Burundi yagize ati “U Burundi bwemeye inomwa rya Perezida Kagame nta mananiza.”

Sindimo yakomeje avuga ko hari abatunguwe n’ uko u Burundi bwashyigikiye u Rwanda kuko bumvaga butararushyikira.

Ibi bihugu byombi bimaze imyaka itatu bifitanye umubano utifashe neza. Mu mpera za 2018 u Burundi bwasabye Perezida Museveni gutumiza inama yo kwiga k’ umubano w’ ibi bihugu, Museveni ntiyayitumiza.

Magingo aya EAC igizwe n’ibihugu bitandatu birimo U Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo. Somalia nayo iri gusaba kwinjiramo.

Mu myanzuro yafatiwe muri nama harimo kwiga uko hashyirwaho Itegeko Nshinga rya EAC no kwihutisha gahunda yo koroshya urujya n’uruza ku mipaka.

PNG - 1 Mb
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye. Kuri iyi nshuro bwari buhagarariwe na Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo.
PNG - 1.5 Mb
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yabaga ku nshuro yayo ya 20

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo