Goma: Ibuntu byakomeye hagati y’Abanande n’Abakumu.. Icumi bamaze kwicwa

Mu gace ka Buhene muri Komini ya Nyiragongo mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwicanyi bwakajije umurego abantu 10 bamaze kuhasiga ubuzima n’inzu zitandukanye ziratwikwa.

Abaturage bo muri aka gace bo mu moko y’Abanande n’Abakumu bakomeje gukozanyaho batitaye ku ngabo n’abapolisi Guverinoma ya Congo Kinshasa yohereje guhosha amakimbirane.

Imibare yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021 ivuga ko abantu 10 ari bo bamaze kugwa muri iri subiranamo ry’amoko mu gihe 38 bakomerekeyemo bikabije naho inzu zisaga 50 zimaze gutwikwa.

Ubuzima muri aka gace bwahagaze kuko urubyiruko rwo muri ariya moko ashyamiranye rwiteguye gushyamirana na bagenzi babo, ibikorwa byo gushondana ku mpande zombi biri mu biri gutera ubwiyongere bw’imfu.

Ku wa mbere tariki ya 12 Mata habarurwaga abantu 7 bahitanywe n’iri subiranamo aho bamwe batunga agatoki ingabo za Monusco zanze kuva mu Burasirazuba bwa DR.Congo bigetera imyigaragambyo yo kuzamagana, ariko abakurikiranira ibintu hafi bakavuga ko Monusco yahindukiye iteza umwiryane mu moko ahanganye.
bakoreshwa n’inda.’

Imodoka z’intambara ziri gucunga umutekano mu gace karimo ubushyamirane budasanzwe, ingabo zo mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu zirahari, irondo ryakajijwe i Goma.

Hari amakuru avuga e ko gufatirwa muri Buhene udafite ikarita y’itora ari ikibazo gikomeye, kuko inzego z’umutekano zigutambikana.

N’ubwo iki kibazo cyatangiye ari isubiranamo ry’amoko abiri, hari amakuru avuga ko hari abandi bantu bataramenyekana babyivanzemo bagenda barasa Abaturage bakanabatwikira mu rwego rwo kuzamura uburakari ku mpande zombi zihora zishondana.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Nzanzi Carly Kasivita yashyizeho umukwabu udasanzwe muri Goma, kandi inzego zishinzwe umutekano ziriteguye nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo