Perezida Macro agiye kuganira n’abayobozi ba Syria uko bahashya Islamic State

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Perezida Emmanuel Macron, azahura n’umuvugizi w’ishyaka ry’ingabo ziharanira Democrasi mu gihugu cya Syria Jihane Ahmed ku munsi wo ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, mu rwego rwo kuganira ku buryo bwakoresha ngo iri shyaka rifatanye n’u Bufaransa mu guhashya umutwe wa Islamic State ukomeje guteza umutekano mu cye muri iki gihugu.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ivuga ko, kuri uyu wa Gatatu ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangaje ko n’ubwo iyi nama ibizigirwamo ari ingirakamaro ariko batewe ubwoba n’ingabo z’abanyaturikiya zibarizwa muri Syria.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo