Finland: Ishuri ryagabweho igitero umwe arapfa abandi 10 barakomereka

Mu gihugu cya Finland amakuru avayo aremeza ko umuntu umwe yapfuye abandi bagera ku 10 barakomereka, biturutse ku gitero cyagabwe ku ishuri ryitwa Vocational College riherereye mu mujyi wa Kiuopio nk’uko Polisi y’iki gihugu yabitangaje.

Polisi yavuze ko ngo nta mubare uzwi w’abari muri iri shuri ubwo igitero cyahabwagwa. Gusa ngo ubusanzwe iri shuri rikaba ryigamo abagera kuri 60 n’abayobozi bagera kuri 40.

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Finland Antti Rinne yavuze ko iri hohoterwa ryabaye muri iri shuri, ryahungabanyije benshi kandi rikaba ryamaganiwe kure.

Naho minisitiri w’uburezi Li Andersson, akaba yavuze ko buri munyeshuri wese afite uburenganzira bwo kwiga mu mutekano nta bwoba bw’ubugizi bwa nabi afite.

Finland ubundi, ni iguhugu gifatwa nk’igifite umutekano usesuye kuko kidafite umubare munini w’abaturage batunze intwaro.

Twabibutsaga ko mu mwaka wa 2008, umusore w’imyaka 22 y’amavuko akaba yararashe abagera ku 10 maze na we ahita yiyambura ubuzima.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo