Finland: Imbwa ziri kwifashishwa mu gutahura ufite Covid-19

Imbwa zatojwe guhunahuna zigatahura ibiyobyabwenge cyangwa ibisasu, zikunze kugaragara ku bibuga by’indege bitandukanye ku isi, aho abashinzwe umutekano bazikoresha mu gutahura abitwaje ibitemewe n’amategeko.

Ariko ubu, zimwe muri izo mbwa zirimo gukoresha amazuru yazo mu kandi kazi - guhunahuna Coronavirus.

Muri iki cyumweru, izi ntozo zahawe amahugurwa yo gutahura Covid-19 zatangiye guhunahuna abagenzi, mu gikorwa cy’igerageza ku kibuga cy’indege cya Helsinki-Vantaa muri Finland.

Abakorerabushake barimo kumenyereza itsinda ry’imbwa 15 n’abantu 10 baziha amabwiriza, muri iyi gahunda y’ubushakashatsi ku gupima Covid-19.

Profeseri Anna Hielm-Bjorkman wigisha kuri Kaminuza ya Helsinki akaba ari we uyoboye iri gerageza, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko izi mbwa zishobora gutahura umuntu urwaye Coronavirus habura iminsi itanu ngo atangire kugaragaza ibimenyetso byayo.

Madamu Anna yagize ati "Zirabizi neza cyane [gutahura Coronavirus]. Tugera ku kigero [cyo kuyitahura] kiri hafi 100%".


Abagenzi bageze ku kibuga cy’indege bavuye mu ndege basabwa kwihanagura ku ijosi bakoresheje igitambaro


Ibyo bihanaguje bigahita bishyirwa mu bikombe bigaterekwa imbere y’imbwa ngo zibihunahune


Bifata iminota gusa kugira ngo ibisubizo ku bipimo byasuzumwe n’imbwa bibe bibonetse

Abagenzi bihanagura ku ijosi bakoresheje ibitambaro, ubundi bigashyirwa mu bikombe bigaterekwa imbere y’imbwa ngo zibihunahune. Igisubizo ku kizamani cyapimwe n’imbwa kiboneka mu gihe cy’iminota.

Ariko nubwo muri iyi ntangiriro iri gerageza ryagaragaje gutanga icyizere, haracyacyenewe gukora ubundi bushakashatsi ngo hemezwe gutanga umusaruro w’uku gupima Covid-19 gukozwe n’imbwa.

Kuri ubu, abagenzi bemeye gupimwa n’izi mbwa banasabwa gupimwa mu buryo busanzwe bwo kwinjizwa igipimo mu muhogo, nk’uburyo bwo kwemeza niba ibyo imbwa zagezeho ari ukuri.


Imbwa yitwa Miika (ibumoso) n’iyitwa Titta, zatangiye amahugurwa mu byumweru birenga bitatu bishize

Timo Aronkyto, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Vantaa, yavuze ko bishoboka ko mu gihe kiri imbere izi mbwa "zazenguruka mu bagenzi mu buryo bumwe nk’ubw’izisanzwe zihunahuna ibiyobyabwenge n’ibisasu".


Mu ntangiriro y’iki cyumweru ni bwo imbwa zatangiye gukora ako kazi ku kibuga cy’indege muri Finland

Umuturage wo mu basenyewe inzu I Nyarutarama ahazwi cyane nka ’Bannyahe’ avuga ko adafata Abadepite nk’intumwa za rubanda kuko ngo batigeze babafasha mu kibazo cyabo ngo gikemuke, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo