Egypt: Isanduku y’umupadiri yari yaribwe yasanzwe muri Amerika ihita inakurwayo

Igihugu cya Misiri cyagaragaje isanduku y’umupadiri witwaga Nedjemankh ikozwe muri Zahabu, yavanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwibwa ikaza no kugurishwa.

Ibitangazamakuru birimo haaretz.com byatangaje ko yabayeho mu myaka ibihumbi bibiri ishize. Ngo yaje kwibwa mu mwaka wa 2011 ubwo habaga imyigaragambyo mu Misiri, yasize yeguje Perezida Hosni Mubarak.

Abayobozi bo muri Misiri batangaje ko, iyi sanduku imaze kwibwa yanyujijwe mu bihugu bitandukanye mbere y’uko igurishwa inzu ikora ibikorwa by’ubukerugendo yitwa Metropolitan Museum iherereye i New York mu myaka ibiri ishize, aho ngo yaguzwe akayabo k’amadorali asaga miliyoni enye.

Mu mezi atandatu ashize, nibwo iyi sanduku yaje kumurikirwa muri iyi ngoro, gusa inzego z’ubutabera zaje kuvuga ko impapuro zakoreshejwe ngo igere muri iki gihugu zari impimbano.

Minisitiri ushinzwe kubungabunga iby’amateka mu Misiri, Khaled El-Enany yavuze ko ubutegetsi bwa Amerika bwagaragaje ubufatanye kandi bukora iperereza bugaragaza ko yavanywe mu Misiri mu buryo butemewe kandi ko inkomoko yayo ari iyo muri iki gihugu.

Misiri yatangaje ko izamurika iyi sanduku umwaka utaha. Iki gihugu kivuga ko gifite ibintu bitandukanye ndangamateka, mu myaka ishize byagiye byibwa cyangwa bikagurishwa mu buryo butemewe ubu bikaba bigomba kugarurwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo