Ebola imaze guhitana abantu 61 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Kongo babibwiye ko abantu 61 ari bo bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola yadutse mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Bongeyeho ko imiti ine mishya yongewe ku yindi iri kwifashishwa mu guhangana n’iyi ndwara.

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yatangaje ko kugeza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa munani, abantu 103 ari bo bari bamaze gusanganwa iyi ndwara ya Ebola, muri bo 76 bikaba byaremejwe n’ibizamini byo kwa muganga.

Muri abo 103, abantu 61 bamaze kwitaba Imana - ibizamini byo kwa muganga byemeje ko 34 muri aba bazize Ebola mu gihe 27 bandi bo bafatwa nk’abo "bishoboka" ko bazize Ebola.

Ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa munani nibwo iyi ndwara ya Ebola yagaragaye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Mangina, ubu ikaba inavugwa mu ntara bituranye ya Ituri.

Yahagaragaye hashize icyumweru ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima na leta ya Kongo batangaje ko bahagaritse Ebola yari yadutse mu ntara ya Équateur mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kongo ikica abantu 33.

Leta ya Kongo iteganya gukoresha miliyoni 43 z’amadolari y’Amerika mu guhangana n’iyi ndwara ya Ebola yadutse mu burasirazuba bw’igihugu.

Hagati aho, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko hari umuganga wanduye Ebola akaba arwariye ku bitaro biri mu mujyi wa Oicha biri mu burasirazuba bw’igihugu ku mupaka na Uganda. Ni agace kazengurutswe n’inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF).

Byibazwa ko uwo muganga w’umugabo yagize aho ahurira n’abantu 97 muri ako gace, bikaba bigoye kubageraho kubera umutekano mucye.

Ni ku nshuro ya 10 Ebola igaragaye muri Kongo guhera mu mwaka wa 1976 ubwo yahagaragaraga bwa mbere.

Hagati y’umwaka wa 2013 na 2015 ubwo Ebola yabaye mbi cyane mu mateka yibasiraga uburengerazuba bw’Afurika mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierra Leone, yahitanye abarenga ibihumbi 11.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo