Diego Maradona yangiwe gukandagira ku butaka bwa Amerika azira gutuka Trump

Umunya-Argentine, Diego Maradonna wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru ku Isi, yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gutuka Perezida w’iki gihugu, Donald Trump amwita ‘chirolita’ bisobanura umuntu w’agaciro gake (uciriritse).

Umwe mu banyamakuru bo mu gihugu cya Argentina yabajije Maradona uko abona Trump, amusubiza ko abona uyu muperezida nk’umuntu ufite agaciro gake, none byatumye iki cyamamare kibura amahirwe yo kwinjira mu gihugu cya Amerika.
Maradona yashakaga kwerekeza muri Amerika kubera ko yifuzaga kwitabira urubanza rw’uwahoze ari umugore we Claudia ruzaba mu kwezi kwa Werurwe ariko ubusabe bwe bwateshejwe agaciro n’abashinzwe abanjira n’abasohoka mu gihugu.

Maradona yirukanwe muri Amerika mu mwaka wa 1994 mbere y’igikombe cy’isi nyuma yo gusanga yarakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse asabwa kutazongera kugaruka ku butaka bw’iki gihugu.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo