U Bushinwa: Yarashwe mu gituza arapfa ari mu myigaragambyo abandi  31 barakomereka

Amakuru ava mu gihugu cy’u Bushinzwa aremeza ko umwe mu bigaragambyaga mu mujyi wa Hong Kong aremeza ko yarashwe mu gituza bimuviramo kuhasiga ubuzima nk’uko Polisi yabitangaje.

Ibi bikaba byabaye ngo ubwo ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bigaragambyaga binubira isabukuru y’imyaka 70, ishize ishyaka Abakomuniste bayoboye u Bushinwa.

Abaturage ngo bigabije imihanda mu mujyi rwagati wa Hong Kong n’utundi duce tugera kuri 6, abantu bagera kuri 31 barakomereka, mu gihe Polisi yageragezaga kubatandukanya ibatera ibyuka biryana mu maso undi umwe we ahita apfa.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba ivuga ko, Polisi y’igihugu yagerageje gutanya aba bantu bari bafunze imihanda, ikoreseheje ibyuka biryana mu maso bityo bikarangira umwe muri bo abuze ubuzima.

Magingo aya muri Hong Kong, amaduka n’andi mazu y’ubucuruzi bikaba bifunze ndetse n’abasirikari bakuru bagera ku 6,000 bakaba bakuwe ku kazi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo