California: Imodoka yirenze ku muturirwa Imana ikinga akaboko

Imodoka yari ifite umuvuduko urenze urugero mu Ntara ya California, yakoze impanuka ikomeye yinjira mu igorofa yo hejuru mu nyubako imwe nyuma yo kugonga uruzitiro rwo ku muhanda yanyuragamo.

Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru aho igice cy’iyo modoka cyasanzwe hanze y’iyo nzu mu gitondo kare ubwo abantu bari babyutse.
Abantu babiri bari muri iyo modoka Imana yakinze akaboko bararusimbuka ariko bakomereka bisanzwe nk’uko igipolisi gikorera mu Ntara ya California kibivuga.
Igipolisi cyabwiye abanyamakuru ko umushoferi w’iyo modoka yari yanyoye imiti kandi ko hariho ibitaro byemeje ko yari abimazemo iminsi.
Umwe muri abo babiri yashoboye kwikura muri iyo modoka ariko uwundi yagumye muri iyo modoka mu gihe kirenga isaha imwe kugeza abashinzwe gutabara bahashyitse.

Iyi mpanuka kandi yatumye haduka umuriro utari mwinshi kuko abatabazi bahise bawuzimya ku buryo butabagoye.

Iyi nkuru yamenyekanye nyuma yuko abajimije umuriro wari watewe n’iyi mpanuka bakwiragije ifoto basobanura ibyabaye kuri uwo munsi wose.

Iyi mpanuka yabereye i Santa Ana ku birometero 56 mu majyepfo ya Los Angeles.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
oya Kuya 18-01-2018

iyo modoka yageze muri etage ite? mbere yo kurekura inkuru banza uyisome, uyanalyse wumve ko uyisoma wese asobanukirwa nayo neza. Twe twumva bitabaho hari ibidasobanutse neza. Aliko wagerageje ntabwo tukugaya cyane......

Jean Kuya 18-01-2018

Arko namwe imitangire yanyu yamakuru iratangaje.. none se imidoka yaragurutse igwa muri etage.. igira amababa se.. mutubwirr uko yahageze ngo bigere hariya..!!

Jean Kuya 18-01-2018

Arko namwe imitangire yanyu yamakuru iratangaje.. none se imidoka yaragurutse igwa muri etage.. igira amababa se.. mutubwirr uko yahageze ngo bigere hariya..!!