Bwa mbere mu mateka Perezida Putin agiye guhura na Kim Jong-un

Igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru cyemeje ko Kim Jon-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya Ruguru, vuba aha azajya mu Burusiya ku nshuro ye ya mbere akabonana na Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu.

Nubwo nta tariki yatangajwe iyo nama izabera, ibiro bya bya Perezida w’u Burusiya, bizwi nka Kremlin nabyo byatangaje ko abo bategetsi bombi bazahura mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa kane.

Guhura kw’aba bategetsi kuzaba kuvuze byinshi kuri Koreya ya Ruguru. Ni nyuma yuko ibiganiro yagiranaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiheruka byabereye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam mu kwezi kwa kabiri, ntacyo bigezeho.

Biteganyijwe ko Bwana Kim na Bwana Putin bazahurira mu mujyi wa Vladivostok uri mu burasirazuba bw’u Burusiya.

U Burusiya bupfana iki na Koreya ya Ruguru?

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ari bwo Burusiya bw’iki gihe, zahoze ari inshuti ikomeye ya Koreya ya Ruguru. Ibihugu byombi byafatanyaga mu by’ubukungu, bigahana inkunga. Ni zo zahaye Koreya ya Ruguru ubumenyi bw’ibanze mu gukora ibitwaro kirimbuzi bya Nikleyeri.

Kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyuka, imibanire yarakonje. Binyuranye n’uko byahoze, U Burusiya bwo ntibwabonye Koreya ya Ruguru nk’abafatanyabikorwa bukeneye cyane kuko itari ikomeye ku isoko mpuzamahanga.

PNG - 439.7 kb
Mu gihe cy’intambara y’ubutita, ibihugu byombi byari inshuti


Kuva mu myaka ya 2000 u Burusiya butangiye gushyamirana cyane n’ibihugu byo mu burengarazuba bw’isi, umubano na Koreya ya Ruguru warasubukuwe.

Profeseri Andrei Lankov wo muri Kaminuza ya Kookmin y’i Séoul mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, agira ati: "Hari ibihugu u Burusiya bwagombaga gufatanya nabyo ishingiye ku ntero ivuga ngo ’umwanzi w’umwanzi wanjye aba ari inshuti yange’".

U Burusiya na Koreya ya Ruguru biheruka kwegerana cyane mu mibanire mu mwaka wa 2011 ubwo Perezida Dmitry Medvedev wategeka u Burusiya yahuraga na mugenzi we Kim Jong-il, uyu akaba se wa Kim Jong-un.

Usibye guhana imbibi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya ivuga ko abakozi 8000 bo muri Koreya ya Ruguru bakorera mu Burusiya bohereza umusaruro iwabo. Hari abavuga ko imibare iri hejuru y’iyi.

PNG - 497.4 kb
Inama iheruka kubera i Hanoi muri Vietnam hagati ya Bwana Kim (ibumoso) na Bwana Trump (iburyo) yarangiye nta masezerano impande zombi zishyizeho umukono


Perezida Donald Trump wa Amerika na Bwana Kim ntacyo bagezeho ku cyifuzo cya Amerika cyo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro kirimbuzi bya Nikleyeri nayo ikavanirwaho ibihano mu by’ubukungu.

Profeseri Lankov avuga ko Koreya ya Ruguru ubu irembejwe n’ingaruka z’ibi bihano, bityo ubu ikeneye kuganira n’undi wese wayifasha koroherwa.

Alexey Muraviev, umwarimu kuri Kaminuza ya Curtin i Perth muri Australia, avuga ko Koreya ya Ruguru inakeneye kwereka Amerika ko itari mu kato.

Agira ati: "Nibashobora kwerekana ko hari ibindi bihugu bikomeye bibari inyuma, bizabaha imbaraga zo kuganira na Amerika n’u Bushinwa".

PNG - 559.7 kb
Kim Kim Jong-un (ibumoso), umutegetsi mukuru wa Koreya ya Ruguru, na Perezida Vladimir Putin (iburyo) w’u Burusiya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo