Burundi:  Perezida Ndayishimiye agiye gufashwa na Kiliziya Gatulika mu kubaka igihugu gishya

Perezida Evariste Ndayishimiye yahuye n’abagize Inama y’Abasenyeri ba Kiliziya Gatulika mu gihugu cye, baganira kandi bemeranywa uko bahuza imbaraga bakubaka igihugu gishya.

Irya nama yabereye mu ngoro y’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yitwa ‘Ntare Rushatsi House’.

Ubwo yarahiriraga kuyobora u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abaturage be ko azabaharanira ko igihugu cyabo gitera imbere binyuze mu mbaraga z’abagituye.

Amahanga yatangiye kwerekana ubushake bwayo bwo gufasha u Burundi mu kwivana mu bukene no kubaka igihugu gishya.

Mu Cyumweru gishize,Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wakuyeho ibihano wari warafatiye u Burundi muri 2016, umwaka umwe Pierre Nkurunziza atorewe indi manda itaravuzweho rumwe.

Source:umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
irinde kwiheba Kuya 23-07-2020

Ariko n’ubundi kiriziya gatorika ni umujyanama mwiza.Kuyisunga ni ukwisunga Nyiribiremwa Evariste nayibe hafi nayo imugume iruhande byose azabigeraho kuko ingabire azikesha ROHO MUTAGATIFU.

irinde kwiheba Kuya 23-07-2020

Ariko n’ubundi kiriziya gatorika ni umujyanama mwiza.Kuyisunga ni ukwisunga Nyiribiremwa Evariste nayibe hafi nayo imugume iruhande byose azabigeraho kuko ingabire azikesha ROHO MUTAGATIFU.