Burundi:  Icyateye indege ya Ethiopian Airlines kugwa igitaraganya cyamenyekanye

Indege ya Ethiopian Airlines yaguye by’igitaraganya i Bujumbura, abantu bibaza ikiyibayeho babura igisubizo.

BBC yavuze ko hafashwe umugabo bikekwa ko yari agiye gukora igikorwa cy’iterabwoba muri iyi ndege, nk’uko abategetsi abayobozi babyemeza.

Amakuru umwe mu bari muri iyi ndege yabwiye itangazamakuru ko, uyu mugabo yateye ubwoba abayirimo ko agiye kuyituritsa bigaca igikuba mu ndege.

Umukozi ushinzwe gutangaza amakuru muri Ethiopian Airlines ntiyahakaniye BBC ibyabaye cyangwa ngo abyemeze.

Minisiteri y’umutekano mu Burundi yemeje ko ku kibuga cy’indege cya Bujumbura kitiriwe Melchior Ndadaye hafatiwe umuntu ukekwaho iterabwoba mu ndege yari ivuye Addis Ababa.

Iyi minisiteri yemeza ko abagenzi bavanywe muri iyi ndege bose nta kibazo bagize, igasakwa bakabona nta cyo kwikanga kiyirimo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karisimbi moses Kuya 23-11-2019

Uwo mugabo bamusuzume agomba kuba ikiyobya bwenge cyari cyamubanye cyinchi.

Karisimbi moses Kuya 23-11-2019

Uwo mugabo bamusuzume agomba kuba ikiyobya bwenge cyari cyamubanye cyinchi.