Breking News: Uwahoze ari Perezida wa Amerika Jimmy Carter agiye mu bitaro

Amakuru aturuka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko uwahoze ari Perezida wa Amerika, Jimmy Carter yagiye mu bitaro nk’uko byangajwe n’umuvugizi we abinyujije ku rubuga rwa Twitter y’uwahoze ari Perezida wa Amerika Jimmy Carter.

Uyu muvugizi we yatangaje ko, ibi byabaye nyuma y’urugendo uyu wabaye umuyobozi ukomeye yari yagiriye muri Leta Géorgie ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019.

Perezida Jimmy Carter wayoboye Amerika mu myaka ya 1982, kuri Twitter, ye handitswe ko yajyanywe mu bitaro byitwa Phoebe Sumter d’Americus, biherereye muri Géorgie, kugira ngo asuzumwe mu mara

Perezida Jimmy Carter yabaye Perezida wa 39, kuri ubu akaba afite imyaka 95 y’amavuko.

JPEG - 65.7 kb
Perezida wa Amerika Jimmy Carter yagiye mu bitaro

Uyu muperezida icyo abantu bazajya bahora bamwibukiraho, ni uko yakoze ubukwe n’umugore witwa Rosalynn ku myaka 73, akaba ari na bo bakoze ubukwe bakuze cyane.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo