Biden na Harris bavuga ko Trump ’yacagaguye’ Amerika

Joe Biden, umukandida-perezida w’ishyaka ry’abademokarate, na Kamala Harris baziyamamazanya akaba yamubera visi perezida atowe, bibasiye Perezida Donald Trump bavuga ko ari umutegetsi wo "gusakuza" gusa kandi udashoboye wahinduye Amerika "ubushwangi".

Aba bombi bakoze igikorwa cyabo cya mbere bahuriyeho cyo kwiyamamaza, hashize umunsi umwe Bwana Biden atangaje Madamu Harris nk’uwo baziyamamazanya.

Perezida Trump yahise abagerera muri ako kebo, avuga ko Madamu Harris "yahubutse nk’ibuye" ubwo yarekaga gahunda ye ya mbere yo gushaka guhagararira ishyaka ry’abademokarate nk’umukandida-perezida ariko ntibimuhire.

Bwana Biden azahatana na Bwana Trump mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Biden yavuze iki?

Icyo gikorwa cyabo cy’ejo ku wa gatatu cyabereye mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ntabwo cyari gitumiwemo rubanda, Bwana Biden w’imyaka 77 avuga ko ari mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Aba bakandida bombi bagaragaye bambaye udupfukamunwa, bageza ijambo ku itsinda ry’abanyamakuru bari bahanye intera kandi bambaye udupfukamunwa.

Abantu bagera hafi kuri 75 bari bateraniye hanze mu mvura y’utujojoba mbere yuko abo bakandida batangira gahunda yabo y’umunsi, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, nubwo bamwe muri bo bari abanenga Bwana Biden.


Joe Biden na Kamala Harris ubwo bageraga ahabereye igikorwa cyabo cyo kwiyamamaza ejo ku wa Gatatu

Bwana Biden yavuze ko Madamu Harris, Senateri wa leta ya California, ari umugore wa mbere muri Amerika utari umuzungu wiyamamazanyije n’umukandida-Perezida w’ishyaka rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu.

Ati "Uko tuzahitamo muri uku kwezi kwa cumi na kumwe [kuri imbere] bizagena uko Amerika izamera mu gihe kirekire cyane kiri imbere".

Yakomeje avuga ko Donald Trump yamaze gutangira kwibasira Madamu Harris amwita umuntu "mubi" kandi wo "gusakuza" gusa.

Ati "Ibyo ntibitangaje kuko gusakuza ni byo Donald Trump ashoboye cyane, kurusha undi Perezida uwo ari we wese wabaye mu mateka y’Amerika".

"Hari utangajwe no kubona Donald Trump atewe ikibazo n’umugore ushoboye...?"

Bwana Biden yananenze Bwana Trump uko ari kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus, imihindagurikire y’ikirere, ubushomeri na "politike ye y’amagambo y’ivanguramoko ahembera gucamo abantu ibice".

Harris yavuze iki?

Ubwo yari afashe ijambo, Madamu Harris yavuze ko yiteguye gukora akazi.

Uyu mugore w’imyaka 55 y’amavuko wahoze ari umushinjacyaha, yabwiye abanyamakuru ko iki ari igihe kizagira ingaruka kuri Amerika, "kuri buri kintu cyose dushyize imbere, ubukungu bwacu, ubuzima bwacu, abana bacu,...byose ubu biri mu manegeka".

Madamu Harris yongeyeho ati "Amerika iri kuririra kubona ubuyobozi, ariko dufite perezida witaye kuri we ubwe cyane kurusha abantu bamutoye".

"Yabonye [Bwana Trump] umurage w’ubukungu buteye imbere cyane mu mateka [y’iki gihugu] awukuye kuri Barack Obama na Joe Biden. Nuko, cyo kimwe na buri kintu cyose yabonyeho umurage, abukubita hasi".

Yongeyeho ati "Uku ni ko bigenda iyo dutoye umuntu udashoboye akazi, igihugu cyacu birangira gicikaguritse, ndetse n’izina ryacu mu mahanga bikarigendera gutyo".

Trump yasubije gute?

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku biro bye bya White House ejo ku wa Gatatu, Bwana Trump yanenze uburyo Madamu Harris yananiwe guhagararira ishyaka ry’abademokarate nk’umukandida-perezida ubwo yabigeragezaga.

Icyo gihe Madamu Harris yanenze bikomeye Bwana Biden ku bijyanye n’irondabwoko.

Bwana Trump yagize ati "Narebaga ukuntu imibare y’ikusanyabitekerezo kuri we ihubagurika yitura hasi kugeza igeze hafi ku busa, abivamo arakaye, yasaze".

Ati "Nta muntu n’umwe wamutukaga [Bwana Biden] kumurusha [Madamu Harris]. Yamuvuzeho ibintu bibi cyane, harimo n’ibirego yashinjwe n’umugore aho ntekereza ko yizeye ibyo uwo mugore yavuze".

"None ubu mu kanya nk’ako guhumbya ari kwiyamamariza kuba Visi-Perezida avuga ukuntu [Bwana Biden] ari umuntu w’igitanagaza".

Mbere, Bwana Biden yashinjwe n’abagore batandukanye kubakorahobatabishaka, harimo no kubakorakora no kubasoma.

Mu kwezi kwa Kane mu 2019, avuga ku birego by’abo bagore, Madamu Harris yabwiye abanyamakuru ati "Ndabizera [ku byo bavuga]".

Icyo gihe Bwana Biden yemeye ko agomba kujya yubaha ubuzima bwite bw’abantu.

Bwana Trump na we ubwe yashinjwe n’abagore batandukanye kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, ibirego byose yahakanye.

Ni iki gikurikiyeho?

Mu nama nkuru y’ishyaka ry’abademokarate yo mu cyumweru gitaha, Bwana Biden azemera ku mugaragaro ko ari we mukandida waryo mu matora ya Perezida.

Ahanini iyo nama izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bw’iyakure, mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu cyumweru kizakurikiraho, mu nama nkuru y’ishyaka ry’abarepubulikani, Bwana Trump azagenwa ku mugaragaro nk’umukandida-Perezida waryo, ahatanira gutegeka Amerika muri manda ya Kabiri y’imyaka ine - ari na yo ya nyuma yemewe n’Itegeko Nshinga.

Hazakurikiraho igihe cy’ibyumweru 10 cyo kwiyamamaza, mbere yuko Abanyamerika batora mu matora rusange yo ku itariki ya 3 y’ukwa 11.

Biteganyijwe ko Bwana Trump na Bwana Biden bazahurira mu biganiro mpaka bitatu.

Ikizabera mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio ku itariki ya 29 y’ukwa cyenda, ikizabera i Miami muri leta ya Florida ku itariki ya 15 y’ukwa 10 n’ikizabera mu mujyi wa Nashville muri leta ya Tennessee ku itariki ya 22 y’ukwa 10.

Ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa cumi, mu mujyi wa Salt Lake City muri leta ya Utah, Madamu Harris azagirana ikiganiro mpaka na Visi Perezida w’Amerika Mike Pence, uziyamamazanya na Bwana Trump nk’uwakomeza kumubera Visi-Perezida aramutse yongeye gutorwa.


Joe Biden na Kamala Harris bavuga ko Trump asize Amerika ari ’ubushwangi’

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo