Bari bagiye gushyingura umurambo wiswe uwe bakwirwa imishwaro bamubonye ari muzima

Nyuma y’iminsi itatu aburiwe irengero, umugabo witwa Juan Ramón Alfonso Penayo wo mu cyaro cya Santa Teresa mu gihugu cya Paraguay yatunguye abo mu muryango we bakwirwa imishwaro ubwo yahingukaga mu rugo iwe agasanga bari mu kiriyo ndetse banafite umurambo bagiye gushyingura batekerezaga ko ari uwe.

Juan Ramón Alfonso Penayo w’imyaka 20 y’amavuko, yaherukaga kubonwa ku wa Kane ubwo yavaga iwe yerekeza ku mupaka wa Paraguay n’igihugu cya Bresil.

Icyo gice cy’umupaka cyibasiwe cyane n’imitwe ikora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ku buryo ubwo Penayo atatahaga, umuryango we wafashe ko ibye byarangiye.

Ubwo ku Cyumweru Polisi yabonaga umurambo watwitswe, yanzuye ko ari umurambo we nkuko BBC yanditse iyi nkuru ibitangaza.

Umuryango w’uyu mugabo wahise ukora ikiriyo cyo kumwibuka aho mu cyaro, gusa baza kugwa mu kantu babonye Penayo abasesekayeho bari kumuririra bafite isanduku irimo umurambo batekerezaga ko ari uwe.

PNG - 990.6 kb
Juan Ramón Alfonso Penayo yahingutse mu rugo ari muzima abari mu kiriyo cye bakwirwa imishwaro

PNG - 570.6 kb
Umuryango wa Juan Ramón Alfonso Penayo wari mu kiriyo cye ufite n’isanduku irimo umurambo wiswe uwe


Kuva aho Penayo yongeye kubonekera ari muzima, uwo murambo utaramenyekana nyirawo wasubijwe mu buruhukiro bw’ibitaro.

Abayobozi bavuze ko niba nta muryango uje gushakisha uwo murambo uvuga ko ari uwabo, uwo murambo uzashyingurwa, ku mva handikweho inyuguti za "NN".

Ni inyuguti zitangira amagambo "Nomen Nescio" yo mu rurimi rw’Ikilatini ubusanzwe yandikwa ku mva y’umuntu ushyinguwe ariko amazina ye akaba atazwi.

Ntabwo biramenyekana aho Penayo yari ari cyangwa icyo yakoraga muri iyo minsi itatu yari yaburiwe irengero.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo