Ni iki kihishe inyuma yo kuba Arabie Saoudite igiye kuvuganira Soudan ngo ikurirweho ibihano?

Amakuru ava mu gihugu cya Arabia Soudite aravuga ko iki gihugu kigiye gukorana bya hafi n’igihugu cya Leta Zunz Ubumwe za Amerika mu gukuriraho ibihano cyafatatiye igihugu cya Sudani aho gishinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Inkuru ya BBC ivuga ko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabia Soudite aho uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho Abdel Fattah al-Burhan na Ministiri w’Intebe Abdalla Hamdok.

Bahuriye Iriyad n’umwami Salman aho uyu mwami yabijeje ko bagiye gukorana bya hafi na Amerika ngo bakurwe ku rutonde rw’ibihugu bifasha imitwe y’iterabwoba aho bibagiraho imbogamizi kenshi zigendanye n’ubukungu.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Arabia Saoudite batangaje kandi ko bagiye gushora imari muri iki gihugu cya Soudani, ndetse no gukorana bya hafi mu mishinga migari

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo