Amerika yakuye ku rutonde bimwe mu bihugu yafashaga

Leta Zunze za Amerika zafashe ingamba nshya mu bijyanye n’inkunga yajyaga igenera ibihugu bitandukanye biri mu nzira y’amajyambere, ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018 n’umujyanama wa Perezida Donald Trump.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidanse ya Amerika (White House) rivuga ko Amerika yahagaritse inkunda yahaga bimwe mu bihugu bya Afurika kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu (Human Rights).

Itangazo ryavuye muri White House rigira riti:

"Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga zagenerwaga ibihugu birimo u Burundi, Belarus, Belize, Bolivia, Burmanie, u Bushinwa, Comores, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea Equatoriale, Gabon, Iran, Laos, Mauritania, Papua New Guinea, Sudani y’Epfo,Turkmenistan na Venezuela, byakuwe ku rutonde rw’ibihugu bifashwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tangazo ryasohowe kuwa 29 Ugushyingo 2018, rivuga ko imfashanyo ibi bihugu byagenerwaga na Amerika zitazakomeza mu gihe ibi bihugu bizaba bitarajyana n’igihe mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko ku kijyanye n’icuruzwa ry’abantu.

Umujyanama mu by’umutekano wa Amerika, John Bolton, akaba yatangaje ko ibihugu bya Afurika byatwawe cyane n’icyo yise kuragirwa n’u Bushinwa n’u Burusiya.

Yakomeje avuga ko abayobozi bamwe na bamwe ba Afurika bigwizaho imitungo mu gihe abo bayoboye bicira isazi mu maso (bicwa n’inzara).

Abarebera Politike ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi bahamya ko ibi bikozwe ku mpamvu zuko u Bushinwa n’u Burusiya bikomeje gutsura umubano n’ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika kandi ibyo bihugu bikaba bitajya imbizi na Leta Zunze Ubumweza Amerika.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
alain Kuya 20-12-2018

ibi ntakigenda kuba u Rwanda rutarimo birababaje