Abihinduje igitsina bahejwe mu gisirikare cya Amerika

Nkuko amabwiriza mashya ya Pentagone abitangaza, abantu bahisemo kwibagisha bagamije kwihindura igitsina (ibyo bita mu ndimi z’amahanga, Transgender), ntibazongera kwakirwa mu isirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko guhera kuri uyu wa Gatanu.

Ni amabwiriza yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa gatatu ariko ubu nibwo agiye gutangira kubahirizwa.

Aya mabwiriza avuga ko abantu bose bahinduye igitsina, bategetswe gukora hagendewe ku gitsina bavukanye, hanyuma abifuza kwibagisha cyangwa gufata imiti yo kubahindurira igitsina ntibazongera kwemererwa kwinjira mu Gisirikare kimwe n’abamaze kubikora.

PNG - 523.7 kb
Icyakora bamwe mu baturage banenze iki cyemezo bavuga ko aba bahinduza igitsina ari uburenganzira bwabo


Ni icyemezo kitishimiwe na bamwe, bahamya ko ibi ari urwango n’ivangura rikorerwa aba bantu. Umwe mu bafashe iya mbere mu kwamagana iki cyemezo ni Meghan McCain umukobwa wa nyakwigendera Senateri John McCain ndetse akaba n’umunyamakuru kuri ABC.

Abicishije kuri Twitter yanditse ati "Iyi Politiki y’ivangura izatuma aba bantu bahinduye igitsina, abantu bakunda igihugu cyabo bifuza kugikorera, babaho mu mwijima."

Ellen DeGeneres, umunyamakurukazi, umukinnyi wa Filme n’umunyarwenya, na we yagaragaje ko atishimiye iki cyemezo ahamya ko gishingiye ku rwango. Nawe kuri Twitter yanditse ati "…Ibi ntaho bihuriye n’ingengo y’imari. Ni urwango."

PNG - 1.3 Mb
Abihinduje igitsina ntibazongera kwemererwa kwinjira mu Gisirikare cya Amerika


Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pentagone yo isobanura ko iki cyemezo kitafashwe mu rwego rwo kwirukana abantu bahinduye igitsina mu Gisirikare, ahubwo ko byatewe n’uko aba bantu bagira "ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bushobora kugira ingaruka ku rwego rwabo rwo kwitegura ndetse no ku rugamba"

Amabwiriza mashya ya Pentagone ateganya kandi kwirukana abantu bose bahinduye igitsina bari mu Gisirikare ariko banga gukora mu Gisirikare hakurikijwe igitsina bavukanye.

PNG - 655 kb
Igisirikare cya Amerika nicyo kiyoboye ibindi ku isi mu buhangange

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo