Abasaga 300 bakomerekeye mu gitaramo muri Espagne

Abakunzi b’umuziki bagera kuri 330 bakomerekeye mu iserukiramuco rikomeye rya O Marisquino Festival ryari rimaze iminsi itatu ribera muri Espagne.

CBS itangaza ko aba bafana bakomeretse nyuma y’uko hari igice kimwe cyegereye ikiyaga ahabereye igitaramo cyasenyutse maze bamwe bakarohama mu mazi. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2018 mu gusoza iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ryaberaga mu Mujyi wa Vigo mu Majyaruguru ya Espagne mu gace kazwiho kuberamo ibikorwa by’imyidagaduro bikomeye. Impanuka yabereye muri iki gitaramo nyuma gato y’uko umuhanzi witwa Rels B wari ku rubyiniro yasabaga abafana gusimbukira icya rimwe kugira ngo ibirori birusheho kuryoha.

Ibiro by’abafana byarushije imbaraga imbaho zari zubatse igice bari bahagazeho bityo kiza gusenyuka biviramo abasaga magana atatu gukomereka abandi bagera kuri batatu bagize inguma zikomeye cyane.

Umwe mu babonye iyi mpanuka iba yabwiye RTVE ati “Hariya hari abantu benshi cyane, ndakubwiza ukuri hari abantu batabarika.”

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo