Abantu bane barimo n’uwari uherutse gushyingirwa babuze ubuzima bifata ’Selfie’

Mu gihugu cy’u Buhinde umugore wari uherutse gushyingirwa hamwe n’abantu batatu bo mu muryango we barohamye mu cyuzi ubwo bageragezaga kwifata amafoto na Telefone zigezweho azwi nka ’Selfie’.

Polisi yo muri Leta ya Tamil Nadu mu Majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde, yavuze ko abapfuye bari mu itsinda ry’abantu batandatu bari bafatanye mu biganza bahagaze mu cyuzi aho amazi yabageraga mu rukenyerero hafi y’ikidendezi cy’amazi cya Pambar.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Hindu cyo mu Buhinde, ngo ku cyumweru gishize aho muri Leta ya Tamil Nadu, abo bari baherutse gukora ubukwe bari bagiye gusura benewabo mu mujyi wa Uthangarai, bajyanye na mushiki w’uwo mugabo, uko ari batatu bagiye mu mazi bari kumwe, ndetse n’abo bavukana bakiri bato batatu.

Umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko yaranyereye akurura na bashiki be babiri, umwe w’imyaka 18 n’undi w’imyaka 19, n’uwo mugore wari uherutse gushyingirwa na muramukazi we, uwo muramukazi wa nyakwigendera yaje gukururwa na musaza we aramurokora, ariko abandi bane bo bazimirira mu mazi.

Nyuma Polisi yavuze ko imirambo yabo yaje kuboneka ndetse yongeraho ko izakorwaho ibizamini byo kwa muganga.

Impfu zabo ni zo za vuba aha zibaye mu Buhinde zifitanye isano no kwifata ’Selfie’.
U Buhinde kandi ni cyo gihugu cya mbere ku isi kimaze gupfamo abantu benshi kurusha ibindi bazize kwifotora ifoto zigezweho zizwi nka ’Selfie’, hagendewe ku mibare izwi y’abapfuye muri ubwo buryo.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2017, hafi kimwe cya Kabiri cy’abantu 259 batangajwe ko bazize ’Selfie’ bari abo mu Buhinde.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo National Library for Medicine cyo muri Amerika. Bukurikirwa n’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistani.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo