Abantu 16 bishe batwitse umunyeshuri Nusrat Jahan bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwo muri Bangladesh rwahanishije igihano cy’urupfu abantu 16 bahamijwe icyaha cyo kwica umukobwa w’umunyeshuri bamutwitse kuko yareze umuyobozi w’ishuri ko yamuhohoteye bishingiye ku gitsina.

Nusrat Jahan Rafi, yari afite imyaka 19, yishwe mu kwezi kwa kane ahitwa Feni umujyi muto uri kuri 160 Km uvuye mu murwa mukuru Dhaka.

Siraj Ud Doula, umuyobozi w’ishuri Nusrat yashinje kumuhohotera, hamwe n’abakobwa babiri biganaga nawe, bari mu bahamijwe icyaha.

Uyu muyobozi akimara gushinjwa bahise bamufunga, ari nabwo uyu mukobwa yatangiye kugira ibibazo.

Uko Nusrat yishwe byaciye igihugu umugongo ndetse bitera imyigaragambyo itandukanye isaba ubutabera kuri uyu mukobwa.

Uru rubanza rwabaye rumwe mu zihuse cyane mu gihugu aho ubusanzwe zimwe zifata imyaka ngo zirangire.

Umushinjacyaha Hafez Ahmed yabwiye abanyamakuru ko "nta muntu uzakora ubwicanyi ngo ntabiryozwe muri Bangladesh".

Abunganira aba bahamijwe icyaha bavuze ko bazajurira.

Iperereza ku iyicwa rya Nusrat ryagaragaje ko habaye umugambi wo kumucecekesha warimo bamwe mu bigana nawe hamwe n’abandi bagabo bakomeye muri ako gace.

Polisi ivuga ko Siraj Ud Doula, nubwo yari afunze, ari we watanze amabwiriza ngo bice Nusrat niba atemeye kuvuga ko yamubeshyeye.

Abarimu batatu, bigisha kuri iki kigo nabo bahamwe n’icyaha uyu munsi kuwa kane.

Abandi bahamwe n’icyaha harimo abategetsi babiri bo ku rwego rw’ibanze muri ako gace.

Hari umubare kandi w’abapolisi byemejwe ko bafatanyije n’aba bahamwe n’icyaha gukwirakwiza amakuru atariyo ko Nusrat yiyahuye.

Umuryango we uvuga ko usaba kurengerwa kuko ugifite ubwoba bwo kwihorera kubera abantu benshi bafashwe bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Nusrat.

Musaza we yagize ati: "Murabizi ko banteye ubwoba no mu ruhame mu cyumba cy’urukiko. Ndasaba minisitiri kumenya umutekano wacu na polisi ikamenya ubuzima bwacu".

Abo mu muryango we bavuga ko bishimiye ibihano byahawe abishe Nusrat.

Muri Bangladesh igihano cy’urupfu gitangwa mu kumanika umuntu.

Byagendekeye bite Nusrat?

Tariki 06 z’ukwezi kwa kane uyu mwaka, hari hashize iminsi 11 aregeye polisi ko umuyobozi w’iri shuri amuhohotera bishingiye ku gitsina.

Uwo munsi Nusrat yafashwe n’abantu bamujyana ku gisenge cy’inyubako y’ishuri baramugota.

Aba bantu bane cyangwa batanu, bipfutse mu maso, bamutegeka guhakana ikirego yari yaratanze.

Yarabyanze maze baramutwika.

Polisi ivuga ko aba bifuzaga ko bigaragara nk’aho yiyahuye. Ariko yarabacitse ajya gutabaza.

Kuko yari yatwitswe bikabije n’umuriro, musaza we yafashe video ya mushiki we avuga uko byamugendekeye avugamo na bamwe mu babimukoreye.

Nusrat wari wahiye ku kigero cya 80% by’umubiri we yapfuye hashize iminsi ine atwitswe ku itariki 10 z’ukwezi kwa Kane.


Siraj Ud Doula (hagati) umuyobozi w’ishuri ni we Nusrat yashinje kumuhohotera mu kwezikwa Gatatu


Abantu benshi muri iki gihugu, cyane cyane abagore bamaganye ibyakorewe Nusrat basaba ko ahabwa ubutabera


Abantu 16, bari muri iyi modoka ya Polisi, bahamwe no kugira uruhare mu kwica Nusrat


Nusrat Jahan Rafi yishwe n’ibikomere hashize iminsi ine bamutwitse ngo bivugwe ko yiyahuye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo