Abantu 11 baciwe imitwe na Boko-haram muri Cameroon

Ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 ndetse n’ejo , abantu bagera kuri 20 biciwe mu bitero byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko haram mu bihugu bya Nigeria na Cameroon, ibihugu bibiri bihana imbibe n’ikiyaga cya chad ahashegeshwe n’ibikorwa bya gisirikare by’uyo mutwe.

Muri aba bantu bishwe na boko’haram, 11 bishwe baciwe imitwe mu gihugu cya Cameroon mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, mu gitero bivugwa ko ari icya Boko Haram nkuko aya makuru atangazwa na AFP.

Ku ruhande rw’igihugu cya Nigeria , umwiyahuzi yiyoberanije nk’umuyoboke w’idini ya Isilamu yinjira mu musigiti mu majyaruguru ya Leta ya Maiduguri nyuma yiturikirizaho igisasu cyahitanye batanu benshi.

Kuri uyu wa mbere kandi abantu bane barimo umugore n’abana babiri barishwe mu gihe imodoka yari ibatwaye yatezwe igisasu hafi y’agace kabarizwamo Banki yo muri Nigeria, igihugu gihana urubibi na Cameroon.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nshimiyimana Kuya 2-11-2017

R.I.P