Abageni bapfiriye mu mpanuka y’indege nyuma y’amasaha 2 basezeranye

Nyuma y’amasaha abiri gusa basezeranye kubana akaramata, umugabo witwa Will Byler n’umugore we Bailee Ackerman,bashavuje imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko bakoze impanuka y’indege bombi bagahita bahasiga ubuzima.

PNG - 852.4 kb
Hari hashize amasaha abiri gusa aba bageni basezeranye kuzabana akaramata


Nyuma y’ubukwe, uyu mugabo n’umugore binjiye mu ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu berekeza mu rugo rwabo mu Mujyi wa Texas, bageze mu kirere ikora impanuka bahasiga ubuzima.

PNG - 685.5 kb
Uyu mugabo n’uyu mugore bari bafite ibyishimo ubwo bageraga muri Kajugujugu batshye iwabo


Abari babaherekeje babahaye amashyi ubwo buriraga indege berekeza Texas, nyuma gato bumva inkuru y’incamugongo ko aba bombi baguye muri iyi mpanuka y’indege yaguye ku musozi bibashengura imitima.

PNG - 700 kb
Urupfu rw’uyu muryango rwashenguye benshi


Iyi ndege yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, yahitanye abantu bose bari bayirimo ndetse n’umupilote wayo.

PNG - 236.6 kb
Iyi Kajugujugu niyo yahitanye aba bageni


Benshi mu bagize umuryango w’uyu mugabo n’umugore bari barushinze, bababajwe bikomeye n’iyi mpanuka y’indege ndetse babasabira iruhuko ridashira mu butumwa bagiye batanga kuri Facebook no ku zindi mbuga nkoranyambaga.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo