CIA  irahinda umushyitsi nyuma yo kubona imyitwarire  y’abana ba Osama Bin Laden

Nyuma yo kubona videwo z’imyifato y’abana b’ikihebe Osama Bin Laden ndetse n’iz’abana bafitanye isano nawe mu kugerageza kwitoza ibikorwa nk’iby’iki kihebe birimo kurasa n’ibindi, kuri ubu ibiro bishinzwe ubutasi bya Amerika “CIA” (Central Intelligence Agency) bifite ubwoba budasanzwe bikeka ko aba bana bashobora kuzamusimbura mu bikorwa by’iterabwoba ku isi.

Nkuko aya mashusho yashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka CIA, izi videwo zigaragaza abana ba Osama Bin Laden bagerageza kwitoza bimwe mu bikorwa bijyanye n’iterabwoba bahereye ku kwiga kurasa.

Reba videwo y’abana be

Imwe muri video yashyizwe hanze na CIA igaragaza umwana mukuru wa Bin Laden, Hamza bin Laden agerageza kwigisha barumuna be kurasa ndetse no gukoresha bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye cyane cyane bya gisirikari bgatuma haba ubwoba bwinshi ko aba bana bazasimbura Osama mu bikorwa by’iterabwoba.

Aya mashusho akomeza yerekana umuryango wa Osama bin Laden mu byishimo biturutse ku gukinisha bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gisirikari ndetse n’iby’ikoranabuhanga aho aba bana baba bakina nabyo ku buryo budasanzwe.

Ibi byatumye hakekwa ko aba bana mu gihe baba bamaze gukura no kumenya neza ibi bikorwa bigishwa, bazigisha umuryango munini wo mu gihugu cya Pakistan bityo iterabwoba rigakomeza kwibasira isi muri iki kinyejena. CIA yashyize hanze ishusho igaragaza akana gatoya ka Bin Laden kagerageza kwitoza kurasa by’umwihariko kitoza kudahusha.

Ibi biteye ubwoba kuko aba bana bagerageza no gutoza amwe mu matungo boroye arimo inkoko, inkwavu n’inka bimwe mu bikorwa bya kimuntu cyane ko na Osama bin Laden yakoreshaga bimwe mu bikorwa bye by’iterabwoba.

Muri ibi bikorwa byose ngo muri izi video hagaragaramo umusaza nawe ugerageza gutoza aba bana ibi bikorwa ibi bigatuma ubutasi bwa Amerika bwemeza ko mu gihe aba bana baba bakuze bishobora gutera ingorane zikomeye.

Ibiro bishinzwe ubutasi bwa Amerika CIA mu kwezi kwa 9, byatangaje ko ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wizihizaga isabukuru y’ibitero byo ku wa 9/11 byagabwe na Bin Laden kuri World Trade Center muri Amerika ngo byoherereje ubutumwa umuhungu mukuru wa Osama Hamza bin Laden bamwibutsa ibi bitero byakozwe na se.

Nkuko CIA ibitangaza ngo si ibi bikorwa by’aba bana gusa biteye ubwoba ngo kuko no ku itariki ya 2 Gicurasi 2011, havumbuwe andi mavideo kuri mudasobwa yari yarahishwe na bamwe mu bayoboke b’umutwe wa Al Qaeda mu gace ka Abbottabad muri Pakistan nayo agaragaza ibikorwa by’iterabwoba uyu mutwe uhoramo birimo ibinyamakuru bya Osama, impapuro 18,000, amajwi 79,000, amafoto atandukanye ndetse n’amavideo asaga 10,000.

Ku munsi w’ejo ku wa 3 tariki ya 01 Ugushyingo 2017 nibwo ubutasi bwa Amerika bwashyize ahagaragara aya mashusho y’aba bana ba Osama Bin Laden bitoza ibikorwa bya gisirikari. Uyu munsi kandi nibwo n’andi makuru yakuwe kuri mudasobwa yahishuwe na CIA muri Pakistan yashyizwe hanze.

CIA yavuze ko ibi byose ari byo bituma umutwe wa Al Qaeda utandukana na Islamic States kuko wo unagenda utangira gutoza abana bakiri batoya cyane ibikorwa bishobora gushyira isi mu kaga ngo nubwo Islamic States nayo itari shyashya.

Tubibutse ko Osama Bin Laden yavutse tarikli ya 10 Werurwe 1957. Yishwe n’itsinda ry’abasirikari 6 ba Amerika bamwicira muri Pakistan mu mwaka wa 2011 ku itariki 02 Gicurasi nyuma y’imyaka 10 yose yari amaze ashakishwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibitero yagabye kuri World Trade Center ndetse n’ibikorwa bye by’iterabwoba bitasibaga gutigisa isi no kuyibuza amahwemo.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza abana ba Osama Bin Laden ndetse n’abo mu miryango ye mu kwitoza bimwe mu bikorwa nk’ibya se. Harimo n’amafoto agaragaza amwe mu matungo aba bana batozaga bimwe mu bikorwa bya muntu. Harimo kandi n’ifoto igaragaza Osama Bin Laden nka nyirabayazana w’ibi byose.

PNG - 1021.1 kb
Hamza Bin Laden, umuhungu mukuru wa Bin Laden

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo