Kigali: Ukekwaho kwica umugore we agatoroka yafashwe

Mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali basanze uwitwa Murekatete yapfiriye mu nzu yabanagamo n’umugabo we bikekwa ko yishwe n’uyu mugabo we kuko basanze nyakwigendera yavuye amaraso kandi mu nzu hari inyundo.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ubwo umwana wabo witwa Hirwa w’imyaka ine (4) yajyaga mu baturanyi avuga ko Se asohotse yiruka kandi akaba afite ubwoba.

Ngo aba baturanyi bihutiye kureba icyateraga uwo mwana ubwoba, basanga nyakwigendera yapfuye afite igikomere ava amaraso ndetse mu nzu harimo inyundo.

Icyo gihe uyu mugabo atarafatwa, umuvugizi w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique Bahorera yabwiye Umuseke ko umugabo wa nyakwigendera witwa Primiane Habarugira ari we ukekwaho kuba yishe umugore we ndetse ko yahise atoroka.

Dominique Bahorera avuga ko uriya mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 ari gushakishwa n’inzego kugira ngo akorweho iperereza.

Uyu muvugizi wa RIB kandi yari yavuze ko abaturanyi b’uriya muryango batari bazi imibanire yabo kuko ngo bari bimukiye mu Rukiri vuba.

Ati “Nta Rapport n’imwe yari yakajya mu Kagari ijyanye n’amakimbirane ashingiye kuri uyu muryango.”

Mu gihe iyi nkuru yakozwe ejo ku Cyumweru uyu mugabo ukekwa atarafatwa, ubu amakuru mashya ni uko yamaze gutabwa muri yombi nkuko RIB yabyemeje.

Umuvugizi w’agategeanyo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dominique BAHORERA kuri uyu wa Mbere yemeje ko Habarugira Primiane w’imyaka 30 y’amavuko yafatiwe aho yari yihishe.

Ati “Yafatiwe mu Mudugudu w’Amajyambere, yari amaze imyaka 5 abana n’umugore bafitanye umwana umwe w’imyaka 4, bari bamaze amezi 5 bimukiye hariya.”

Yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Uyu mugabo yitwa Primiane Habarugira w’imyaka 30, akekwaho kwica Murekatete Claudine w’imyaka 29 babanaga nk’umugore n’umugabo.


Habarugira Primiane watawe muri yombi akekwaho kwica umugore we

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo