Ishyaka rya Museveni ryemeje ko azarihagararira mu Matora

Ishyaka rya NRM ari naryo riri ku butegetsi muri Uganda ryatangaje ko Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986 azarihagararira mu Matora ya Perezida azaba muri 2021, uyu mukambwe azaba yiyamamariza kuyobora iki gihugu muri Manda ya 6.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2020, ishyaka rye NRM riri ku butegetsi muri Uganda ryatangaje ko ari we uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Amatora rusange y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama 2021.

Perezida Yoweri Museveni wahawe ikindi kizere cyo kongera guhagararira ishyaka NRM, ni Umusaza w’imyaka 75, amaze ku butegetsi imyaka 34, kuko yabugiyeho inyeshyamba yari ayoboye zimaze guhirika Milton Obote mu 1986.

Video yatangajwe kuri Televiziyo NTV igaragaza uhagarariye NRM avuga ko bahisemo Museveni ngo azabe ari we uhagararira ishyaka mu Matora. Yemeza ko umuntu ajya mu Matora afite intege.

Ushobora kuzahangana bikomeye na we ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, ni Depite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine kubera muzika, ubu ufite imyaka 38.

Bwana Kyagulanyi anenga ubutegetsi bwa Museveni gukoresha amayeri yose mu kunaniza imyiteguro y’abatavuga rumwe na we mu matora ari imbere, ibyo bwakomeje guhakana.

Museveni ari mu baperezida barambye ku butegetsi muri Afurika, imbere ye hari Teodoro Obiang Nguema wa Guinée Equatoriale ubumazeho imyaka 41 na Paul Biya wa Cameroun ubumazeho imyaka 38.

Abatavuga rumwe na we bamushinja gukoresha imbaraga mu gutera ubwoba urwo ruhande, no gukoresha umutungo w’igihugu mu gushima abamushyigikira no gushakisha abandi.

Muri uku kwezi, Polisi ya Uganda yatatanyije inama ebyiri z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe bo bavuga ko abo ku ruhande rwa leta bo bahura nta nkomyi.

Rogers Mulindwa ahakana ibi ko amategeko atubahirizwa ku mpande zombi, akavuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi "bavuga ibi kugira ngo bigarurire abantu", nk’uko bivugwa na Reuters.

Perezida kuri Manda eshanu

Bwana Museveni yatorewe kuyobora Uganda inshuro eshanu.

Mu 2005 Inteko Ishinga Amategeko yavanye mu Itegeko Nshinga ibya manda ntarengwa z’utorewe kuba Perezida.

Mu 2017 iyi Nteko igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rye rya NRM, yongeye gukuraho ingingo y’imyaka y’ubukure, yari inzitizi kuri Museveni, ngo yongere kwiyamamaza.

Gutorera iyi ngingo byateje impaka n’imirwano mu Nteko, kugeza ubwo abasirikare binjiyemo bagasohora abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yoweri Kaguta Museveni ni uwa Gatatu umaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika


Yoweri Museveni ni umwe mu ba Perezida ba Africa barambye ku butegetsi none agiye no kwiyamamariza Manda ya Gatandatu

Umunyamakuru Phocas Ndayizera ngo yari yitwaje ibikoresho bikomeye mu guturitsa inzu zikomeye i Kigali:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo