Bugesera: Ku myaka 19 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gatamba mu Murenge wa Mayange mu Bugesera, umusore w’imyaka 19 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Yasanzwe hafi y’inzira iva iwabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyange, Ephraim Sebarundi avuga ko uriya musore yitwa Pascal Niyonsenga yari asanzwe abana na Nyirakuru.

Sebarundi avuga ko amakuru y’ibanze bahawe na Nyirakuru, witwa Esperance Mukakarera ari uko umwuzukuru we yazindutse mu gitondo ajya ku kazi yakoraga, arangura anacuruza amafi nk’uko bisanzwe.

Ngo yari amaze igihe avuga ko yahombye, ko akazi agiye kugahagarika.

Ati “Amakuru y’ibanze twabonye avuga ko uriya musore ukiri muto yari asanzwe acuruza amafi ariko akaba yari aherutse kubwira Nyirakuru ko yahombye, ko agiye kurekera aho gucuruza.”

Mukakarera yabwiye ubuyobozi ko yatunguwe no guhuruzwa bamubwira ko umwuzukuru we bamubonye mu giti yapfuye.

Uriya musore yabanaga mu nzu na nyrakuru, ariko ngo hari n’abandi bagize umuryango bari batuye mu rugo rumwe.

Ephraim Sebarundi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwageze aho byabereye bajyana umurambo kuwupima.

Ku byerekeye uko umuryango wa Esperance Mukakarera usanzwe ubayeho, wenda bikaba bi mu byabaye intandaro yo kuba uriya muhunga “yakwanga ubuzima akiyahura”, Sebarundi yavuze ko bari babayeho nk’abandi baturage bose, batunzwe no guhinga.

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo