Avoka w’uwahoze ari Gitifu ureganwa n’abandi gukubita abaturage i Musanze yabivuyemo

Ku mpamvu yise ’ize bwite’, uwunganiraga mu mategeko (Avoka) Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ukurikiranwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, yabwiye Urukiko ko adashaka gukomeza kumwunganira.

Mu cyumweru gishize ubwo uru rubanza rwagombaga gusubukurwa, Sebashotsi Gasasira Jean Paul ntiyari yitabye urukiko ngo kuko yari arwaye nk’uko byari byasobanuwe na Me Kamanzi Cyiza Benjamin wunganiraga uyu mugabo wahose ari umuyobozi akaza gusimburwa.

Uyu munyamategeko, uyu munsi yabwiye Urukiko ko adashaka gukomeza kunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul ku mpamvu ze bwite ndetse ashyikiriza urukiko ibaruwa ikubiyemo iki cyifuzo cye.

Uregwa yahise abwira Urukiko ko atunguwe n’iki cyemezo cy’uwari umunyamtegeko we kuko atari azi ko atakimwunganira ndetse ko yaje mu gitondo yiteguye kuburana.

Gusa yahise asaba urukiko ko ataburana kuko atunganiwe, asaba guhabwa umwanya agashaka undi munyamategeko uzamwunganira.

Muri uru rubanza kandi, havutse inzitizi za Me Habiyakare Emmanuel wunganira bamwe mu barengwa wandikiye urukiko arumenyesha ko atabashije kwitabira iburanisha rya none kuko arwaye ndetse anarugaragariza impapuzo zo kwa munga zigaragza ko afite ikiruhuko cy’imiti kizageza ku wa 06 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba uriya munyamategeko atabonetse, abaregwa bagombaga gushaka umusimbura kuko bari bazi neza ko uyu munsi bagomba kuburana.

Urukiko rwanzuye ko Sebashotsi ashaka undi mwunganizi, rwimurira urubanza tariki ya 07 Nyakanga 2020. Urukiko rwabwiye abaregwa ko uru rubanza rutazongera gusubikwa.

Muri uru rubanza ruregwamo abandi bahoze bashinzwe umutekano bazwi nka DASSO, ubwo rwaherukaga mu cyumweru gishize, hari hiyongereyemo abandi bantu barimo babiri bagaragaye mu mashusho bakubitwa n’aba bagabo bakaba baraje kuregera indishyi z’akababaro.


Uwari Gitifu wa Cyuve i Musanze na DASSO batawe muri yombi nyuma yo kugaragara bahondagura abaturage, bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo