Uganda: Arakekwaho kwica nyirabukwe n’abuzukuru be abatemaguye

Abantu bane barimo umukecuru w’imyaka 55 n’abuzukuru be batatu bishwe n’abantu babateye bitwaje imihoro bakabatemagura, umukwe w’uyu mukecuru ni we ukekwaho gukora aya mabi.

Uyu mukecuru witwa Specioza Nalugwa wari utuye ahitwa Kyampitsi, mu Karere ka Mubende mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2017 nibwo yatewe n’abantu bitwaje imihoro mu ijoro asinziriye bamutemagurana n’abuzukuru be Sarah Mamata w’imyaka 17, Fred Musasizi w’imyaka ibiri na Specioza Nakacuwa w’imyaka ine nko Daily Monitor babivuga.

Birakekwa ko umukwe wa Nalugwa ari we waba yakoze aya mahano kuko ngo yari amaze iminsi amutera ubwoba amubwira ko azamwica amuziza ko yamuteranyije n’umugore we.

Polisi yo muri iki gihugu yamaze guta muri yombi uyu mugabo ukekwaho kwica aba bantu witwa John Sebaduka w’imyaka 40 ndetse ngo mu rugo rwe hasanzwe ishoka ijojobaho amaraso ndetse n’imyenda ikiriho amaraso.

Kuri ubu imirambo ya ba nyakwigendera yajyanwe ku bitaro bya Mubende mu gihe hakomeje iperereza ryimbitse kuri iki cyaha.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
byiringiro niyigaba jean luc Kuya 18-12-2017

Abantububuniko babaye arikowasanga bamubeshera murakoze