Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yishe irashe Udahemuka Jean de Dieu, ukomoka mu Murenge wa Rwimiyaga nyuma yo gufatwa ahetse ibiyobyabwenge kuri moto, yasabwa guhagarara akabyanga ahubwo agashaka kugonga umupolisi wari umuhagaritse.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yarasiwe mu Murenge wa Musheri kuri uyu wa Kabiri ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean de Dieu Kayihura yavuze ko uwo mugabo yari ahetse ibiyobyabwenge bya Zebra byo mu bwoko bwa Kanyanga, anitwaje umuhoro.

Umwe mu bapolisi bari bacunze umutekano muri ako gace yahagaritse Udahemuka arabyanga amusatira ashaka kumugongesha moto ari na bwo komanda wa Polisi muri uwo murenge wari uri hafi yifashishije imbunda ngo amuhagarike.

IP Kayihura yagize ati “Yari avuye muri Uganda apakiye Zebra kuri moto ageze mu Murenge wa Musheri, Polisi yari ku burinzi iramuhagarika aho guhagarara agenda asatira ngo agonge umupolisi, umupolisi agwa hepfo y’umuhanda, komanda yari ku burinzi n’abandi bapolisi aramurasa.”

Umurambo wa Udahemuka washyikirijwe ibitaro bya Nyagatare, aho bategereje ko umuryango we uza kumutwara ngo ashyingurwe.

IP Kayihura yavuze ko nta bundi buryo polisi yari gukoresha ngo ihagarike uwo mugabo kuko yari yaje asatira ‘abarinzi b’amahoro’.

Ati “Igihe we yasatiriye abarinzi b’amahoro bamuhagarika agashaka kubagonga, nta yindi nzira yari ihari.Yari yiteguye guhangana kuko no kuri moto yari afiteho umuhoro.”

Yavuze ko bataramenya aho Udahemuka yari ajyanye ibyo biyobyabwenge ndetse niba hari n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko yaba yari asanzwe akora kuko iperereza rigikomeje.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo