Ku myaka 26, yizeye kwinjiza akayabo mu kugurisha ubusugi bwe

Umukobwa w’umunyeshuri witwa Jasmin w’imyaka 26 y’amavuko wo mu gihugu cy’u Bwongereza wiga muri imwe muri Kaminuza zibarizwa mu mugi wa London, yatangaje ko kuri ubu agiye kwigurisha kuri interineti kandi yizera ko azinjiza akayabo nyuma yo kurambirwa gutegereza umusore w’inshuti ye ngo bazambikane impeta igihe kigeze. Uyu mukobwa akaba yasabye ababyeyi be kumushyigikira ku cyemezo cye yafashe.

Jasmin w’imyaka 26 y’amavuko uvuga ko akiri isugi, yafashe iki cyemezo cyo kwigurisha biciye kuri interineti ku mbuga nkoranyambaga zose avuga ko arambiwe gutegereza umusore w’inshuti ye witwa Right kugeza igihe bazashyingirirwa ngo kandi yizeye ko azinjiza amamiliyoni cyane kuko azigurisha ku bantu benshi cyane.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Jasmin yavuze ko arambiwe gutegereza inshuti ye Right bityo akaba abona iyi ari yo nzira nziza yo kurinda ejo hazaza he cyane ko zaba ari kubona agatubutse kazamufasha kubaka neza ejo hazaza he.

Yakomeje agira ati “nubaha cyane abakobwa barinze ubwari bwabo ndetse ntibanice umuco ubu bakaba bakiri amasugi nkange kugeza bashatse abagabo gusa gewe birangiriye aha nubwo nari umwe muri bo”.
Jasmin yavuze ko yari yarategereje igihe kirekire umuhungu w’inshuti ye Right none kuri ubu akaba afashe indi nzira kandi yumva yishimiye cyane kuko azinjiza akayabo.

Jasmin yagize ati “tuvugishije ukuri, ni inde utakwishimira kwakira amamiliyoni mu biganza bye aho kwirirwa ategereje uwo atazi gahunda ze”.

Mu buryo bwatangaje abantu ndetse bikanabatungura, ababyeyi ba Jasmin ngo nabo bamushyigikiye kuri iki cyemezo abantu benshi bamaganiye kure ngo bo bavuga ko akuze ku buryo bumwemerera gukora icyo ashaka kuko atari umwana utazi icyo akora.

Ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Jasmin amaze gukundwa n’abantu benshi cyane ngo akaba yizeye ko uyu mubare uzarenga kure cyane. Jasmin ngo nyuma yo kuronka akayabo agakesheje kugurisha ubusugi bwe yari yararinze, ateganya kuzahita atangiza ubucuruzi ndetse akanajya atembera ahantu henshi hatandukanye ku isi.

Nyuma yuko uyu mukobwa afashe iki cyemezo, kuri ubu amaze kuryamana n’abagabo barenga 100 akaba amaze kwinjiza akayabo k’ibihumbi 90 byose by’amaEuro (£90,000).

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
danour Kuya 7-11-2017

none she sinumva NGO iyijana urasara raaas!!