Gatsibo: Abavuzi Gakondo basabwe kudashyira imbere indonke z’umurengera

Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network rikomeje igikorwa cyo kubarura abakora ubuvuzi bwa gihanga bukunze kwitwa ’ubuvuzi Gakondo’ nkuko babisabwe na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bizafashe kunoza uyu mwuga ukorwe mu buryo butarimo akajagari, bityo ababaruwe bakaba basabwe kwirinda gushyira imbere indonke z’umurengera mu mwuga wabo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2019, ubwo ibarura ryari ryakomereje mu karere ka Gatsibo, Nyirahabineza Jane uyobora AGA Rwanda Network yasabye abavuzi Gakondo bo muri aka karere kwirinda kwaka indonke cyane kuko usanga ari naho bamwe bafatira babita abatekamutwe.

Ati "Irinde indonke dore ko hari abakunda amafaranga kurusha aubuzima. Vura kuko iyo uvura udashyira imbere indonke uwo uvuye nyuma yanakubera inshuti".

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabarore na we yasabye Abavuzi Gakondo b’i Gatsibo kunoza umwuga bakora kuko ufasha igihugu wunganira ubuvuzi busanzwe bwa Kizungu.

Ati "Turabubaha kandi turabashima kuko mudufasha cyane mu buvuzi bwanyu bwunganira ubwa Kizungu".

Yasabye Abavuzi Gakondo kandi kugira isuku mu byo bakora byose kandi na bo ubwabo bakaba bafite ubuzima buzira umuze kugira ngo batange ubuzima na bo bafite.
Bamwe mu bavuzi Gakondo bitabiriye iri barura ryo mu karere ka Gatsibo bavuze ko baryishimiye kuko bizabafasha gukora batihisha ndetse bakanamenyekana n’ibyo bakora.

Kwihangana Damascene ni umuvuzi Gakondo ukorera I Gatsibo/Gitooki amaze imyaka isaga 40 ari umuvuzi Gakondo avuga ko yishimiye kwibaruza ngo kuko bizatuma amenyekana, ati "Iki gikorwa ni cyiza kuko gituma umuvuzi Gakondo amenyekana ndetse akanamenywa".

"Uwihishahisha aba ari umutekamutwe nkuko bijya bivugwa cyangwa ugasanga banamwita umurozi".

Mukakirenzi Rosa na we ni umuvuzi Gakondo wo mu karere ka Kayonza, gusa byamusabye kwibaruriza I Gatsibo kuko yari yacikanwe kwibaruriza aho akorera bityo akagira inama abandi kujya bibaruza ku gihe kugira ngo bitazabagora nyuma.

Iri barura kandi uko rigeze muri buri karere risiga hatowe Komite y’Abavuzi Gakondo ku rwego rw’Akarere, bityo I Gatsibo na bo baratoye, Nsabimana Azari ahundagazwaho amajwi kugira ngo abahagararire.

Nsabimana Azari wishimiye kugirirwa icyizere cyo kuyobora abavuzi Gakondo bo muri aka karere abajijwe niba ubusanzwe abavuzi Gakondo b’I Gatsibo bari bafite umurongo, ati "Nta murongo twari dufite bitewe no guhuzagurika k’ubuyobozi bwari buriho, ariko kugeza aya masaha uko ndi kubibona, ndabona biri gushaka kujya ku murongo nibikomeza gutya".

Bivugwa ko Akarere ka Gatsibo kabarurwamo abavuzi Gakondo barenga 70 gusa hibaruje abagera kuri 26 ku munsi wa mbere w’ibarura muri ibiri iba iteganyirijwe buri karere.

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019 na tariki ya 01 Kamena 2019, ibarura rizakomereza mu karere ka Nyagatare. Biteganyijwe ko iri barura rizasozwa ku wa 11 Nyakanga 2019. Iri barura rikazafasha mu kumenya nyirizina abakora umwuga w’ubuvuzi Gakondo mu Rwanda mu rwego rwo kuwuha umurongo mwiza hagamijwe guca akajagari kakunze kuwugaragaramo.

Nyuma y’iri barura kandi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima biteganyijwe ko hazategurwa amahugurwa ku bavuzi Gakondo bose yo kumenya ibice by’umubiri w’umuntu kugira ngo bibafashe mu mwuga wabo.

Abacikanwe kwibaruza mu karere kabo bashobora guhamagara kuri Telefoni no 0785094779 bagahabwa ubufasha.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo