Abanywera itabi rya ‘SHISHA’ mu ngo zabo bagiye gushakishwa uruhindu

Mu mwaka ushize nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva tariki ya 15 Ukuboza 2017, itabi rizwi nka Shisha ritemewe ku butaka bw’u Rwanda nyamara amakuru akavuga ko bamwe mu bo ryari ryaragize imbata kuri ubu basigaye barinywera mu ngo zabo.

Shisha yamaganwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’aho bigaragariye ko igira ingaruka ku buzima bw’umuntu harimo gutera kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima n’izindi.

Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Bamwe mu rubyiruko rw’i Kigali bakundaga kunywera shisha mu ruhameiyo babaga basohotse, imaze gucibwa ubu ngo basigaye barahinduye batakiyinywera mutubari ko ahubwo ubu basigaye bayinyerwa Mu rugo.

PNG - 993.7 ko
Shisha isigaye inywerwa mu rugo nyuma yuko iciwe


Umusore umwe utuye ahazwi nko kuri 40’ i Nyamirambo wari umaze imyaka itatu atumura shisha yagize ati “ Erega nubwo shisha yaciwe biragoye ko yacika burundu, kubera ko yamaze kuba nk’urumogi, abantu bayikundaga basigaye bayinywera mu ngo kugira ngo badadufungwa.”

Undi yagize ati “Shisha iranywebwa cyane ahubwo n’uko abantu basigaye bayinywa bihishe.”

Yakomeje avuga ko abasore n’abakobwa bikundaga shisha basigaye bateranya amafaranga bagahurira mu rugo rw’umuntu wifitiye cya cyuma ishyirwamo, bakaba ariho bajya kuyinywera ntihagire urabukwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yabwiye IGIHE.Com ducyesha iyi nkuru ko iyo ikintu kimaze kuvugwa ko kibujijwe Polisi ikora akazi ko kugenzura ko kitagikoreshwa bityo hakaba hateganywa umukwabo wo kugenzura niba shisha itagikorehwa.

Yagize ati “Ni ukuvuga icyo Polisi ishinzwe ni ukubahiriza amategeko, iyo ikintu cyamaze kwitwa icyaha …hari amategeko akibuza, Polisi ikora akazi ko kurebako cyacitse. Twahereye rero aho byarangwagwa cyane, ni ukuvuga mu tubari n’amahoteli ariko n’ahandi hose byaraciwe ; ntabwo byaciwe mu tubari gusa byaciwe mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kubimenya ko shisha yaciwe bakayirandura hose.

Yagize ati “Umuntu ubikora iwe, ubikora ahantu hose aba arimo gukora icyaha , tuzabirwanya nk’uko turwanya ibiyobyabwenge bindi.”

Mu mwaka ushize wa 2017, nibwo itabi rya shisha ryaciwe mu Rwanda, mu gihe mbere yo ku wa 5 Ukuboza 2017 ryatumurwaga n’abatari bakeya.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo