Hadutse umugabo ucira imyeyo abagore (Reba Video)

Abavuzi gakondo bibumbiye mu rugaga bita Aga Rwanda Network, yitwa Tuyisenge Aimable Sandro Abdou, ni umwe mu bavuzi gakondo bakorera hano mu Rwanda nkuko yabiganirije Umubavu.com, akaba kandi n’umwe mu bayobozi b’uru rugaga akaba ari umwe mu bagabaca imyeyo abakobwa.

Twatangiye tumubaza indwara ashobora kuvura nk’umuvuzi Gakondo maze agira ati “Indwara nkunze kuba ndiho ni indwara zijyanye n’amafumbi, indwara z’abadamu muri rusange n’iz’abagabo, indwara z’imitsi n’amarozi adakanganye.”

Yabajijwe ku bijyanye n’abagabo b’abavuzi Gakondo bavuga ko bashobora gucira imyeyo abagore, uyu yasubije agira ati “ Birashoboka cyane nubwo abantu bagiye bishyiramo ko kera byakorwaga n’abadamu nibyo ariko urabona ko ibintu byose byagiye bihinduka, niyo mpamvu ubona n’ubuvuzi Gakondo bari gushaka kugenda babuzamura ngo buge mu buvuzi bwa Kizungu, gusa kera abantu bacaga imyeyo babaga bafite ba Nyirasenge babafasha bakajya mu Rubohero, rero ubu nabwo abagabo bamwe barabikora ariko bamwe bagenda babicikaho kubera ko babigiramo imbaraga nkeya cyangwa kubera ari ibintu biba bivunanye cyane ariko imyeyo yo barayica, si n’igitangaza.”

Akomeza avuga ko ukurikije igitabo cy’uko byagendaga kugira ngo uce imyeyo bibamo ibice byinshi birimo guca imyeyo ngo izabe minini, hari uburyo ubikoramo bita ‘Gukuna’, kera bajyaga mu Rubohero bagiye guca imyeyo, mu Rufunzo baboha bakanaganirirayo bigishanya umwe afasha undi bakoresheje amavuta y’inka, intobotobo. Akomeza avuga ko hari n’igihe hakoreshwaga icyo bita Agacurama ngo kuko ari umuti bagira ngo bizacurame bigere aho bashaka. Ati "rero twese turabikora uretse ko ubu akenshi ari abadamu babirimo cyane ariko nange narabikoraga kandi n’ubu nabikora uretse ko hari ibindi nagiyemo bituma ntabijyamo.”

Abajijwe niba hari abagore yaba yaraciriye imyeyo akabona biriyongereye yagize ati “Yego, ariko nanone guca imyeyo ntabwo wahozaho uri umwe, nubwo wabaza n’abandi babikora, ukeneye gukuna umufasha igihe kimwe ikindi nawe akifasha kuko aje nko ku ivuriro mu gihe runaka ntabwo imyeyo bayica igihe cyose, hari igihe imyeyo bayicamu gitondo karekare bakongera izuba rirenze, bityo rero ntabwo ari uguca imyeyo ku zuba cyangwa isaha yose cyane ko ataribyo wakora gusa kuko haba hari n’abandi bagukeneye mu bindi, bityo ntabwo wajya mu guca imyeyo gusa uraberekera ukagenda ukurikirana uko yayiciye dore ko hari uba ushaka ibyibushye, imigufi n’imiremire yitwaga (…) gusa bakavuga ko yakunguraga ariko ntibibuza ko n’ubu hari n’abayifite gusa kwa muganga barayigabanya kugira ngo umwana avuke kuko bavuga ikenya (Gukenyuka)"

Ati "mu muco wa Kinyarwanda umukobwa cyangwa umudamu udafite imyeyo cyangwa ari Mukagatare usanga bamubwira gusubira kwa Nyirasenge kuko hari ibyo aba atujuje. Twebwe rero turi Abanyarwanda ntituri abanyamahanga dore ko nko muri Ethiopia, Nigeria na Sudani usanga umukobwa uvutse bahita babikata, bakabikatira aho abantu bakunira (Gukuna), gusa kuri ubu ubona Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (Organisation Mondiale de la Sante, OMS) uri kugenda ubica kuko bavuga ko ari ukwica ubuzima bw’umuntu kandi ari ko Imana yamuremye.”

Umubavu.com twabajije Tuyisenge Aimable Sandro Abdou umumaro nyirizina wo ‘Guca imyeyo’ asubiza muri aya magambo agira ati “ Navutse mbisanga, nguhaye nk’urugero, kera nta mugabo wasiramurwaga, ariko ubu abantu barasiramurwa kubera indwara zirimo nka SIDA n’izindi zagiye zaduka mu gihe kera ntawasiramurwaga.

Yakomeje avuga ko nka bo bavutse ku Ngoma ya Gahindiro no ku y’umwami wa nyuma w’u Rwanda (Kigeli V Ndahindurwa) basanze bikorwa bityo akaba ari umuco Nyarwanda aho umukobwa/Umugore bagomba Gukuna kugira ngo bagire umuco nkuko wahozeho wo kugira uburere, gutega urugori, guhabwa ingabo n’icumu n’ibindi.

Ati "buri gahugu n’umuco wako nkuko buri mugabo n’umugore we mu rugo rwabo bagira umuco n’imyifatire (Discipline) yabo, rero no mu Banyarwanda iyo utakunnye, ntuce imyeyo, ukaba utazi kuboganiza, kuboha ikirago, kurima/Guhinga burya ntwabwo uba uri umunyarwanda wuzuye”.

Tubibutse ko amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima agenga ubuvuzi Gakondo, avuga ko umuntu wese wemerewe gukorera ubuvuzi gakondo mu Rwanda agomba kuba abifitiye uruhushya yahawe biturutse ku Mudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere.

Umuvuzi abona icyangombwa agaragaje icyemezo cyerekana ko uyu mwuga wakorwaga mu bisekuruza bye birindwi.

Kugeza ubu Aga Rwanda Network igizwe n’abanyamuryango basaga 2000, Intara y’Uburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga mu kugira abavuzi gakondo benshi, hagakurikiraho Amajyaruguru, Uburengerazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Iyumvire hano uyu mugabo asobanura byinshi ku bijyanye no ’Gukuna’:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mukesha Kuya 7-10-2019

ntamugabo wabikora ahubwo abanikeneye bagane shangazi abafashe doreen contact najye niwe wabinkoreye 0738354067/0788354067

umwiza ruth Kuya 27-06-2019

uwo mugabo ahubwo ndumva akora umuti

umwiza ruth Kuya 27-06-2019

uwo mugabo ahubwo ndumva akora umuti