Padiri Nahimana yiswe umutekamutwe,  ibye bikomeza kuba urujijo

Padiri Nahimana Thomas uyobora ishyaka Ishema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda, byari biteganyijwe ko we n’abarwanashyaka be basesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2017 mu masaha y’umugoroba, hanyuma bakazahita batangira kuzuza ibisabwa n’amategeko mu kwandikisha Ishyaka ryabo ISHEMA ry’u Rwanda bityo bikazamufasha guhagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Ibi ariko ntibyabayeho, indege yavugaga ko azamo ntiyayijemo ndetse hari umwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bagararagaje ko ari umutekamutwe.

Ubwa mbere, Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be bageze ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta mu mujyi wa Nairobi tariki 23 Ugushyingo 2016, ariko ntibemerewe kwinjira mu Rwanda. Impamvu ishobora kuba yaratumye bangirwa kwinjira mu gihugu, bivugwa ko ari uko Padiri Nahimana Thomas yari afite pasiporo nk’Umufaransa, na VISA yo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba, kandi bikaba bivugwa ko itemerewe abanyepolitiki.
Nyuma yaho, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari ayoboye inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye mu mpera z’umwaka ushize, yatangaje ko adasobanukiwe impamvu uyu Padiri Thomas Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda, kuko n’iyo umuntu yaba ashakishwa n’ubutabera, bakwiye kumureka akinjira mu gihugu hanyuma agakurikiranwa.

N’ubwo Padiri Nahimana Thomas yari afite ibyangombwa by’inzira (pasiporo) nk’umunyamahanga, Perezida Kagame yavuze ko atari akwiriye kwangirwa kwinjira mu Rwanda. Perezida Kagame ati: "Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu".

Ibi byashimishije cyane Padiri Nahimana Thomas n’abo mu ishyaka rye, ndetse ahita avuga ko yamaze no kwemeza itariki ntakuka we n’abarwanashyaka be bagomba kuzaba bageze i Kigali, bakandikisha ishyaka ubundi bagatangira ibikorwa biganisha ku matora azaba muri Kanama 2017. Iyo tariki yari yavuze ko ari 23 Mutarama 2017, ndetse mu mpera z’iki cyumweru yari yavuze ko azagera i Kanombe ku isaha ya saa moya n’imonota 20, mu ndege ya KLM y’Abaholandi, ariko iyi ndege yahagurutse atarimo, kubera impamvu kugeza ubu zitarasobanuka.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya mu gitondo ko Padiri Nahimana Thomas ari umutekamutwe. Yagize ati: "Padiri Nahimana Thomas ntabwo yigeze yurira indege ya KL 537. Nta n’ubwo yigeze agera ku kibuga cy’indege cya Schipol (Amsterdam). Biriya yari yaratangaje byari mbese ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu ahubwo bamubonye ku kibuga cy’indege cya Zeventem mu Bubiligi. Ikibazo ariko ni uko n’indege ya SN ya mu gitondo yagiye itamujyanye. Mwitegure ikindi gikorwa cyo kuca igikuba mu itangazamakuru. Uyu mupadiri ni umutekamutwe kabuhariwe."

Kugeza ubu, byamaze kwemezwa ko uyu mupadiri w’umunyepolitiki atigeze aza i Kigali ariko icyaba cyamubujije, ibyo arimo n’icyo agamije byose kugeza ubu biracyari urujijo, iby’uyu mugabo tukaba dukomeza kubibakurikiranira.
Umva uko yavuze
Surce ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo