Nyamugari/Kirehe : Inzara iravuza ubuhuha,  bamwe  bamaze no gusuhuka

Mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abaturage baho bavuga ko bugarijwe cyane n’izuba ryateye amapfa imyaka yabo ikumira mu mirima ntibasarure ubu bakaba bugarijwe n’inzara, bamwe ngo bamaze no gusuhuka nk’uko babivuga.

Nubwo turi mu gihe cy’umuhindo bo imvura babonye nke, barahinga ariko ntibyagera ku isarura nk’uko bivugwa na Petronila Mukashyaka na bagenzi be nka Maria Goretti Nyiramisigaro n’abandi babitangarije Umuseke.

Mukashyaka ati “Twarahinze birapfa, ntakigeze kizamuka. Twitungiwe n’Imana…ni Imana ibizi.”

Iri zuba ribangirije nyuma y’iryo mu mpeshyi naryo ryari ryarabashize mu kaga, ndetse ngo mu myaka ine ishize bagiye bagorwa n’ihinga kubera izuba ryinshi. Bemeza ko ubu hari n’abasuhutse bajya gushaka imibereho aho bejeje.

Umwe mu baturage ati “Abaturage bamwe bahungira mu duce turimo imvura, bamwe amatungo baragurishije amatungo arashira, abagabo barasuhutse bagiye gupagasa, rwose nta mwana ukirya saa sita”

Mukashyaka ati “ Umwana arakuririra mu maso ukabura icyo umuha. Muri macye inzara itumereye nabi, abantu benshi bamara gatatu ntacyo kurya ntaho wabona wapagasa.”

Icyo bifuza ngo ni uko ubuyobozi bubagoboka bukababonera icyo kurya kuko ubu ngo bafite inzara.

Mwiseneza Ananie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari ntahakana iki kibazo ahubwo avuga ko bari gushishikariza abaturage guhunika mu gihe bagize umusaruro.

Ati “Icyo dushyize imbere ni uko igihe ikirere cyabaye kiza n’umusaruro wabaye mwiza abaturage tuzakomeza kubashishikariza kuzigamamuri bya bihe ikirere kitabaye kiza.

Umuseke uvuga ko muri uyu murenge wa Nyamugali hamaze kubarurwa imiryango igera ku 1 600 ifite ikibazo kihariye kivuye kuri aya mapfa ikeneye gufashwa igahabwa ibiribwa.

JPEG - 130.8 ko
Imyaka yumve iteze kubera izuba

Ikibazo cy’imyaka yumiye mu mirima ariko si umwihariko wa Nyamugari kuko kivugwa no mu mirenge ya Mahama, Kigarama na Musaza.

Nyamugali ni umwe mu mirenge 12 ya Kirehe, utuwe n’abaturage basaga 37 000, ni Umurenge uhana imbibi na Tanzania ukaba ukunda kwibasirwa n’izuba ryinshi.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Elisée Kuya 20-12-2017

koko se bazahunika iki ? iyo ngamba ntabwo ikaze pee !!!nzavugishukuri

Iseta Kuya 20-12-2017

Urumva umudabagiro ariko,ngo babigishe guhunika, barahunika iki bafite ??

Iseta Kuya 20-12-2017

Urumva umudabagiro ariko,ngo babigishe guhunika, barahunika iki bafite ??

Iseta Kuya 20-12-2017

Urumva umudabagiro ariko,ngo babigishe guhunika, barahunika iki bafite ??