Ngiyi imijyi ihenze cyane n’ihendutse cyane kuyibamo ku isi

Umurwa mukuru Paris w’u Bufaransa ni wo mu mujyi uza ku isonga mu kugira ubuzima buhenze cyane kurusha iyindi mijyi ku isi, umwanya usangiye na Hong Kong na Singapour.

Bubaye ubwa mbere imijyi itatu ihuriye ku mwanya wa mbere mu kugira ubuzima buhenze cyane mu myaka 30 ishize itsinda ry’ubutasi ry’ikinyamakuru The Economist cyo mu Bwongereza rimaze rikora iki cyegeranyo ngaruka mwaka.

Ni icyegeranyo kigereranya ibiciro mu mijyi 133 ku isi.

Umujyi wa Paris wari ku mwanya wa kabiri mu guhenda cyane ku rutonde rwo mu mwaka ushize, ni umwe mu mijyi ine yo ku mugabane w’u Burayi iza mu myanya 10 ya mbere kuri uru rutonde rw’uyu mwaka.

Iki cyegeranyo kigereranya ibiciro by’ibicuruzwa bicyenerwa cyane mu buzima busanzwe, nk’igiciro cy’umugati, mu mijyi 133.

Nuko hakagereranywa niba ibyo biciro byarazamutse cyangwa byaragabanutse bigereranywa n’igiciro cy’ubuzima mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nk’ifatizo.

Kugereranya ibijyanye no gutunganya imisatsi

Roxana Slavcheva wanditse iki cyegeranyo, avuga ko Paris yamye iza mu myanya 10 ya mbere y’imijyi ihenze cyane ku isi guhera mu mwaka wa 2003 kandi kuba muri uyu mujyi ’bihenze cyane bidasanzwe’.

Yagize ati: "Inzoga, ubwikorezi n’itabi ni byo gusa bifite igiciro gishyize mu gaciro ugereraranyije no mu yindi mijyi y’i Burayi".
Nk’urugero, gutunganya imisatsi y’umugore biciriritse biri ku giciro cy’amadolari 119.04 ya Amerika aha i Paris, mu gihe i Zurich mu Busuwisi bitwara amadolari 73.97 ya Amerika naho i Osaka mu Buyapani bigatwara amadolari 53.46 ya Amerika.

Madamu Slavcheva yongeyeho ati: "Imijyi y’i Burayi ikunze kugira igiciro gihanitse mu byiciro by’inzu zo guturamo, kwiyitaho no kwidagadura, Paris ikaba iyihagarariye muri ibyo byiciro..."

Imijyi ya mbere ihenze cyane kuyibamo kurusha iyindi ku isi:

1. Singapour (muri Singapour)

1. Paris (mu Bufaransa)

1. Hong Kong (mu Bushinwa)

4. Zurich (mu Busuwisi)

5. Genève (mu Busuwisi)

5. Osaka (mu Buyapani)

7. Seoul (muri Koreya y’Epfo)

7. Copenhagen (muri Denmark)

7. New York (muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

10. Tel Aviv (muri Israel)

10. Los Angeles (muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

Imijyi 10 ya mbere ihendutse cyane kuyibamo ku isi:

1. Caracas (muri Venezuela)

2. Damascus (muri Syria)

3. Tashkent (muri Uzbekistani)

4. Almaty (muri Kazakhstani)

5. Bangalore (mu Buhinde)

6. Karachi (muri Pakistani)

6. Lagos (muri Nigeria)

7. Buenos Aires (muri Argentine)

7. Chennai (mu Buhinde)

8. New Delhi (mu Buhinde)

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo