Kirehe: Nyuma y’umuganda abaturage basobanuriwe gahunda ya ‘Ejo Heza’

Nkuko bisanzwe mu Rwanda, buri mpera z’icyumweru (Week-End) cya nyuma cya buri kwezi, haba umuganda mu gihugu cyose kandi ntibisaba ko abanyarwanda babihatirwa kuko bamaze kumva neza agaciro kawo n’ibyo ubafasha mu gukomeza gukataza mu iterambere ryifuzwa.

Iyo uyu muganda ngarukakwezi urangiye, abaturage baganirizwa kuri gahunda iba igezweho bakanamenyeshwa icyo bakwiriye gukora mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo muri rusange.

Ku wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019 nkuko bisanzwe habaye umuganda mu gihugu cyose ariko turagaruka ku wakorewe mu karere ka Kirehe aho abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa ndetse nyuma bakaganira kuri byinshi byerekeye gahunda zitandukanye za Leta zifasha igihugu gukataza mu iterambere.

Kimwe mu byagarutsweho ubwo abayobozi baganirizaga abaturage ba Kirehe nyuma y’umuganda, ni ukwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’, gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda ngo ifashe abanyarwanda bose kwiteganyiriza izabukuru.

Abaturage bibukijwe kwizigamira mu kigega ’Ejo Heza’ kugira ngo ejo habo hazakomeze kubabera heza ndetse bagire amasaziro meza.

Bibukijwe kandi gukoresha imbaraga z’ubutoya bizigamira muri ’Ejo Heza’ kuko mu gihe bamaze gusaza baba batagifite imbaraga zo kubasha kubona uburyo babona umusanzu.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyi gahunda y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire yiswe ‘Ejo Heza’ igamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu.

Ubwizigame bw’abanyarwanda ku kigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) buracyari hasi ku kigero cya 10.6%. Ibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu zirimo kwiyongera kw’inguzanyo zituruka hanze y’igihugu mu mishinga y’ishoramari.

Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru bagera ku 8%.

Ejo Heza igamije kongera uwo mubare ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.

Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.

Kwizigamira muri iyi gahunda, umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18 000 Frw.

Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw, naho abo mu cyiciro cya kane basabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, bo ntacyo bongererwaho.

Ayo mafaranga ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa icya rimwe.

Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa Pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Uwizigamira amafaranga menshi aba afite amahirwe yo kuba ayo mafaranga yaba ingwate akajya kwaka inguzanyo yo kubaka inzu cyangwa kuyigura, kwishyurira abana amashuri n’ibindi.

Mu gihe umwe mu banyamuryango b’ikigega yitabye Imana, umuryango uzajya uhabwa impozamarira ya Miliyoni n’ibihumbi 250.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko gahunda ya Ejo Heza izafasha u Rwanda kuza mu bihugu bikize bitarenze umwaka wa 2050.

Yagize ati “N’ibindi bihugu byaciye mu cyerecyezo nk’icyacu bikihuta mu iterambere, byatangiriye ku gipimo cyo kuzigama ku rwego rwo hejuru. Nk’iyo turebye ibihugu byo mu burasirazuba bwa Aziya nk’u Buyapani, u Bushinwa, Hong Kong n’ibindi byose dusanga byarazamuye igipimo cyo kuzigama hejuru ya 30 %. Natwe icyerecyezo cyacu nyuma ya 2024 kizatuganisha ku gipimo kigereranywa n’ibyo.”

Ndagijimana yavuze ko iyo igipimo cyo kuzigama kizamutse bituma ishoramari ryiyongera, bigateza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ikiyongera.

U Rwanda rufite intego yo kuva ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera ku rwego rw’ibihugu bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku rwego rw’ibihugu bikize mu mwaka wa 2050.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura urwego rw’ubwizigame bukava ku gipimo cya 10.6% bukagera kuri 23 % mu 2024.

Kwinjira muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza ni ugukoresha Telefone igendanwa ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza kugeza uhawe ubutumwa bugufi bwemeza ko wamaze kwiyandikisha.

Iyi gahunda iri mu nshingano z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB.

EjoHeza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. EjoHeza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango.

EjoHeza ifasha Abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bikurikira:
(1) Abantu bikorera cg bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cg amategeko yihariye.

(2) Umukozi ukorera umushahara hatitawe ku bundi bwiteganyirize yaba arimo, wifuza kwizigamira by’igihe kirekire (3) Umunyamuryango utakitabira ubwiteganyirize yari arimo ariko akaba ashobora kububonamo amafaranga hakurikijwe amategeko abugenga, akayimurira kuri konti ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire.

(4) Umwana uri munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko uteganyirizwa kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we. (5) undi muntu uwo ari we wese utavuzwe mu byiciro byavuzwe haruguru.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo