Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye

Mu imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri kubera k’Umurindi wa Kanombe bamwe mu baryitabiriye barimo abahinzi ba Kawa baravuga ko bakuye isomo muri iri murikagurishwa kuko ngo aba guzi babasabye gukora ambaraje zibereye buri mu nyarwanda, bakavuga ko bagiye kubishyira mu bikorwa.

Uhagarariye umushinga wa Coffee Upgrade and Promotion in Rwanda (CUP Rwanda) muri iri murikagurishwa, Ndayisaba Alex , umushinga uhuriweho na JICA (Japan International Cooperation Agency) na NAEB (National Agricultural Export Board) aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibyo bakora bigamije guteza imbere igihingwa cya KAWA no gufasha abayihinga bibumbiye mu makoperative ndetse no kuyongerera ireme mu bwiza (value chain) uruhererekane nyongeragaciro.Aba bahinzi bavuga ko bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye.

Avuga ko bakorana na Koperative ebyiri arizo KOPAKAKI y’I Karongi na KOTEMUKAMA y’I Nyamaheke umushinga ufasha mu buhinzi bwa Kawa ndetse no kuzigeza ku isoko. Si ibi gusa ngo kuko banafasha no kumenyekanisha Kawa cyangwa gufasha ko yabona amasoko.

CUP bitabiriye imurikagurisha ‘EXPO’ ngo mu rwego rwo gufasha n’andi makoperative ya Kawa badakorana umunsi ku munsi kumenya icyo abaguzi bakeneye.
Ndayisaba Alex akomeza avuga ko kwitabira ‘Expo’ bibasigiye isomo nyuma yo kumva ibyifuzo bitandukanye by’abaguzi dore ko bagiye basogongera bakumva uburyohe bw’iyo bagura.

Mukarubayiza Eugenie, Visi Perezidante wa Koperative ya Bwishaza Coffee ikorera mu karere ka Rutsiro na we waje muri ‘iyi Expo’, avuga ko umushinga wa JICA wabafashije mu kwamamaza ibikorwa byabo by’ubucuruzi bwa Kawa mu buryo bufatika ugereranyije n’uburyo babikoraga.

Avuga ko inyungu bibasigiye ari uko Koperative yabo nayo yamenyekanye ku isoko ngo dore ko na Kawa yabo yishimiwe n’abakiriya ku buryo byatumye ishira hakiri kare. Akomeza avuga ko bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bongere agaciro ka Kawa mu bwiza no mu bwinshi.

Abinubiye ibiciro bya Kawa mu bice bitandukanye, na we yavuze ko bikiri hasi bashingiye ku mbaraga baba bakoresheje, ati “Igiciro cya Kawa kiri hasi ukurikije n’imbaraga umuhinzi aba yashoyemo bityo twifuza ko Kawa yagura amafaranga menshi ku buryo umuhinzi bitamutera ibibazo birimo no gukomeza kuba hasi”.

Uwizeye wo muri Koperative ya Kawa ya Maraba irangurira abahinzi Kawa we avuga ko ibiciro baha abahinzi batabahenda.
Yagize ati, "Ntabwo tubahenda kuko bamaze kwiteza imbere [...] Kawa yacu irakiuzwe muri Amerika n’ahandi iza mu zambere".

Akomeza avuga ko kuba bagurira abahinzi Kawa, bibateza imbere kuko ari bo barangurira bakanabacururiza.

Uyu mushinga CUP Rwanda wa tangiye mu mwaka wa 2017 ukaba uzamara imyaka itatu, abahinzi ba kawa bakaba bishimira inkunga babahaye irimo kubamenyekanisha ndetse bakaba barigishijwe uko Kawa itunganywa kuva ari urugemwe kugeza igihe inywowe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo